00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndayishimiye yasubiye i Kinshasa nyuma y’igihe kitagera ku mezi abiri

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 August 2026 saa 11:49
Yasuwe :

Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Évariste Ndayishimiye, kuri uyu wa 20 Kanama 2026 yasubiye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’igihe kitagera ku mezi abiri ahagiriye uruzinduko.

Uru ruzinduko rukurikiye urwo yagiriye i Kinshasa ku wa 22-23 Kamena 2026, ubwo yakirwaga na Perezida Félix Tshisekedi. Icyo gihe baganiriye ku mutekano wo mu burasirazuba bwa RDC no ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

Ibiro bya Perezida w’u Burundi bivuga ko uyu munsi Ndayishimiye yagiye i Kinshasa ku butumire bwa mugenzi we, Perezida Tshisekedi.

Nubwo gahunda irambuye y’uruzinduko rushya rwa Ndayishimiye i Kinshasa itaratangazwa, rubaye mu gihe u Burundi na RDC bikomeje ubufatanye mu bya gisirikare, by’umwihariko mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC.

Ingabo z’u Burundi zimaze igihe zifatanya n’iza RDC n’imitwe ya Wazalendo, FDLR n’abacanshuro b’abanyamahanga muri iyi ntambara.

Mu ntangiriro za Nyakanga 2026, iri huriro ryagabye ibitero mu gice cy’imisozi miremire, cyane cyane mu duce twegereye Komini ya Minembwe. Ryashakaga kuhakura abarwanyi ba AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho ariko barisubije inyuma.

Ibi bituma uruzinduko rushya rwa Ndayishimiye i Kinshasa rureberwa no mu ndorerwamo y’iyi ntambara, cyane ko rubaye nyuma y’iminsi mike Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, avuye i Kinshasa.

Gen Niyongabo n’abandi bofisiye bakuru batandatu bari i Kinshasa ku wa 6 n’uwa 7 Kanama 2026. Yaganiriye n’abo mu ngabo za RDC ku bufatanye bw’impande zombi, aho bivugwa ko bateguraga ibitero bishya kuri Minembwe.

Muri icyo gihe kandi, amakuru yakomeje kuvuga ko ingabo za RDC n’iz’u Burundi zongeraga abasirikare n’ibikoresho mu bice bya Fizi, ari na zo zigaba ibitero mu bice bigenzurwa na AFC/M23 muri Teritwari ya Kalehe na Walungu.

Andi makuru avuga ko tarki ya 16 Kanama, Umugaba wungirije w’ingabo z’u Burundi zirwanira ku butaka, Gen Maj Elie Ndizigiye uzwi nka Muzinga, yagiye muri Fizi kwifatanya na Brig Gen Fabien Dunia Kashindi uyobora Akarere ka 33 ka Gisirikare k’ingabo za RDC, mu gutegura urugamba.

Perezida Evariste Ndayishimiye yazindukiye i Kinshasa, aho yaherukaga muri Kamena 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages