Ambasaderi Butoyi asanzwe ahagarariye u Burundi muri Zambia kuva mu 2024, Malawi, Angola, Zimbabwe no mu muryango uharanira guteza imbere ubukungu muri Afurika yo hagati n’iy’amajyepfo, COMESA.
Uyu mudipolomate kandi yabaye Minisitiri ushinzwe urubyiruko, amaposita n’ikoranabuhanga kuva mu 2018 kugeza 2020, aba n’Umuvugizi wa Perezida Ndayishimiye mu 2021.
Asimbuye Bugaga mu gihe urupfu rwe rukivugisha Abarundi benshi, bamwe muri bo bahamya ko yishwe nubwo Leta y’u Burundi yatangaje ko yazize impanuka y’imodoka.
Perezida Ndayishimiye yakoze izindi mpinduka muri guverinoma, aho Ir. Egide Nijimbere yagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo, imiturire, gutwara abantu n’ibintu ndetse n’ibikoresho, amusimbuje Dieudonne Dukundane.
Fidèle Nkezabahizi yagizwe Minisitiri w’Ubuzima, asimbura Dr. Lyduine Baradahana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!