Uyu Mukuru w’Igihugu yatanze ubu butumwa ku wa 29 Kanama 2026, ubwo iri shyaka ryizihizaga umunsi mukuru w’Imbonerakure, mu birori byabereye muri Stade Ingoma mu Ntara ya Gitega.
Ndayishimiye wari wambaye ishati y’iri shyaka yavuze ko uko u Burundi bwari bumeze mu bihe byashize bitandukanye n’uko bumeze ubu, bityo ko ari yo mpamvu aburira abanyapolitiki batekereza gukuraho ubutegetsi.
Yagize ati "Iterambere ni ugukora no gutera intambwe, aho wari uri uyu munsi ntihabe ari ho uzaba ejo. Ni cyo gituma ngomba kugenda nkebuye abantu bose, cyane cyane nkebure abanyapolitiki. Kwiba ingoma ni kimwe, kubona aho uyivugiriza ni ikindi.”
Perezida w’u Burundi yavuze ko muri Gicurasi 2015, abasirikare bagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza kubera ko Abarundi bari basinziriye, ariko ngo ubu bari maso.
Ati "Ntihagire umunyapolitiki urota kwiba ingoma. Mu 2015 twari tukiri ibihwiji ni cyo gituma bashatse kuduca mu rihumye. Uyu munsi twese turi ibishirira, turakanura, nta n’umwe uzaduca mu rihumye. Yaca hehe?"
Ndayishimiye yasabye Imbonerakure kuba maso kugira ngo hatazagira uwo ari we wese ugerageza gukuraho ubutegetsi bwe, ati "Imbonerakure mushirire, mukanure, igihugu cyacu kirarinzwe."
Yasabye Imbonerakure guharanira ko ikibi kitaba mu Burundi, abahungabanya umutekano ntibagaragare mu bice batuyemo, asobanura ko iyo ntego izagerwaho kuko Abarundi bamenye uko bakumira ikibi.
Ati "Twarize, twaramenye, twareretswe, twaramenye. Igihugu ntigitangwa, kirarwanirwa."
Amagambo ya Ndayishimiye yateye Abarundi benshi kwibaza ku banyapolitiki yahaga gasopo, cyane ko abenshi, guhera ku bari muri CNDD-FDD bamubwira ko bamushyigikiye nk’umubyeyi w’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!