00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndayishimiye ahamya ko abasirikare bose b’u Burundi ari abakomando

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 31 August 2026 saa 10:40
Yasuwe :

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko abasirikare b’igihugu cye bose ari abakomando, urubyiruko rw’Imbonerakure rushamikiye ku ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi rukaba abasirikare.

Yavugiye aya magambo muri Stade Ingoma mu Ntara ya Gitega ku wa 29 Kanama 2026, ubwo CNDD-FDD yizihizaga umunsi mukuru w’Imbonerakure ku nshuro ya 10.

Ibi birori byaranzwe n’ibikorwa by’imyigadaguro ndetse n’akarasisi kakozwe n’Imbonerakure mu buryo busa n’ubw’abasirikare.

Ndayishimiye amaze kubona imyitwarire y’Imbonerakure muri ibi birori, yatangaje ko Isi yose ibonye impamvu yatumye u Burundi bufata icyemezo cy’uko abasirikare babwo bose baba abakomando.

Yagize ati “Ubu n’Isi irabibonye. Babonye igituma twafashe icyemezo cy’uko ingabo z’u Burundi zose ziba abakomando.”

Perezida w’u Burundi yavuze ko abayobozi bifuzaga ko Abarundi bose baba abasirikare, agaragaza ko Imbonerakure zamaze kuba abasirikare.

Ati "Twari dukeneye ko Umurundi wese aba ingabo, none bigaragaye ko mu rubyaro rushyashya mwamaze kuba ingabo. Icyo nemereye umwanzi n’umukunzi ni uko u Burundi burinzwe. Ibyo mbyemereye umwanzi n’umukunzi. U Burundi burarinzwe."

Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Reverien Ndikuriyo, yatangaje ko azakomeza kongerera imbaraga Imbonerakure kugira ngo zifashe iri shyaka kubaka igihugu.

Ndikuriyo yagize ati "Nyakubabwa Umukuru w’Igihugu ndagira ngo mbemerere ko ishyaka CNDD-FDD ntacyo ritazakora kugira ngo Imbonerakure zacu, u Burundi bw’ejo bitegurwe neza kugira ngo ejo habe heza kurushaho."

Imbonerakure zigira uruhare mu bikorwa by’umutekano birimo gufunga abantu no gukora uburinzi, zifatanyije n’igipolisi ndetse n’igisirikare. Bivugwa ko hari izoherejwe mu ntambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko abasirikare bose b'u Burundi ari abakomando

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages