Gusaba no gukwa Sasi Karugire, umwuzukuru wa Museveni akaba umukobwa Natasha Karugire na Edwin Karugire byabaye ku wa 25 Mata 2026.
Perezida Museveni yagaragaje ko we n’umugore we, Janet Museveni, Imana yabahaye umugisha wo kugira umuryango n’abana mu bihe byari bikomeye aho Uganda yari mu bibazo.
Ati “Nishimira ko nabayeho mbona abana banjye bakura, bagashinga ingo zabo, none ubu nshima Imana yamfashije kubona umwuzukuru wanjye, Sasi Karugire, umukobwa wa Edwin na Natasha Karugire, ashyingirwa. Byanyigishije ko iyo ukora umurimo w’Imana na yo ikora uwawe.”
Ubwo yagarukaga ku isabukuru y’umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda wari wukuje imyaka 52, Museveni yavuze ko abana be bose bavutse ku matariki afite igisobanuro gikomeye.
Yavuze ko Muhoozi yavutse ku wa 24 Mata 1974 muri Tanzania ndetse ko nyuma y’umunsi umwe yahise ahamagara Samora Machel wayoboraga umutwe wa Frelimo muri Mozambique, amubwira ko hari amakuru ari gukurikirana y’uko ubutegetsi bw’igitugu muri Portugal bugiye kuvanwaho. Ibi byashyize iherezo ku bukoloni bw’imyaka 500 y’iki gihugu muri Afurika.
Museveni yavuze ko umwana we wa kabiri Natasha yavutse ku wa 12 Werurwe mu 1977, iyo akaba ari yo tariki yagiriye muri Libya mu 1984 gusaba Muammar Gaddafi ubufasha bw’intwaro zagize uruhare mu gutsinda urugamba rwo gufata Uganda mu 1986.
Uwitwa Patience we yavutse ku wa 9 Gicurasi 1978, umunsi u Burayi bwizihiza gutsindwa kwa Adold Hitler, Kyaremeera we yavutse ku wa 30 Kamena 1980, itariki imwe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaboneyeho ubwigenge yiyomoye u Bubiligi mu 1960.
Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora Uganda, yafashe ubutegetsi mu 1986.
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yongeye gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 71,6%, ahigitse abandi bakandida barindwi bari bahatanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!