00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Museveni yakiriye Weill uri mu Banya-Israel bashimutiwe muri Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 June 2026 saa 08:32
Yasuwe :

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yakiriye Gilbert Weill, umwe mu barokotse ibikorwa by’ubushimusi bwakorewe Abanya-Israel mu 1976 bakajyanwa muri Uganda.

Mu 1976 indege y’u Bufaransa yari igiye i Tel Aviv muri Israel ivuye i Paris, yashimushwe n’ibyihebe ijyanwa i Entebbe muri Uganda.

Nyuma yo gutoranya abari bayirimo, abantu 100 bafashwe bugwate ariko ingabo kabuhariwe zo mu Gisirikare cya Israel zari ziyobowe na Lt. Col.Yonatan Netanyahu ku wa 4 Nyakanga 1976, zisoza igikorwa cyo kubatabara.

Izi ngabo zagenze ibilometero birenga 4000 zinjira mu Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe, zica ibi byihebe zirokora benshi mu bari bafashwe bugwate. Ni igikorwa cyabaye mu gihe kitageze ku isaha.

Iki gikorwa ni kimwe mu bitangaje byabayeho mu mateka y’igisirikare, aho Israel yagiye muri Uganda rwihishwa ndetse igikorwa kikagenda neza nubwo hari abakiburiyemo ubuzima barimo na Lt. Col.Yonatan Netanyahu akaba umuvandimwe wa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu.

Perezida Museveni yakiriye Gilbert Weill ari kumwe n’abo mu muryango we n’inshuti zabo. Gilbert Weill yasubiye muri Uganda nyuma y’imyaka 50 iki gikorwa kibaye.

Perezida Museveni yagize ati “Nubwo ibyabaye byari ikibazo, igikorwa cyo kubarokora cyahinduye ibintu ndetse bitangira urugendo rwo gukuraho ubutegetsi bwa Idi Amin.”

Museveni yavuze kandi ko yasangije aba bashyitsi urugendo rw’iterambere rwa Uganda n’uburyo iki gihugu cyigobotoye ubutegetsi bubi kugeza ku mahoro bafite ubu.

Perezida wa Uganda kandi yavuze ko igihugu cyabo gishishikajwe no guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu na Israel n’u Burayi cyane cyane mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages