Mu butumwa bwo kwihanganisha umuryango w’ibwami bwa Tooro n’Abanya-Uganda, kuri uyu wa 29 Kanama 2026 Museveni yavuze ko itanga ry’Umwami Oyo ari igihombo gikomeye kuri Tooro no kuri Uganda muri rusange.
Yagize ati “Maama Janet nanjye, mu izina ry’Abanya-Uganda bose, twihanganishije tubikuye ku mutima umuryango w’ubwami bwa Tooro n’Abanya-Uganda bose kubera itanga ry’Umwami Oyo wabayeho ubuzima bugufi bw’imyaka 34.”
Museveni yavuze ko nubwo ubuzima bw’Umwami Oyo bwabaye bugufi, yari yaragaragaje ubushobozi bwo gukorana neza na Leta ya Uganda ndetse n’inzego z’ibanze mu guteza imbere ubwami bwa Tooro.
Yagaragaje ko amezi make mbere y’itanga ry’Umwami Oyo, Umwamikazi wa Tooro, Kemigisa, yamusuye, amumenyesha ko Umwami arwaye kanseri yageze ku kigero gikomeye, maze Leta imufasha kubona ubuvuzi mu Budage no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Museveni yavuze ko mu kiganiro cyo kuri telefoni yagiranye n’Umwamikazi Kemigisa, yamumenyesheje ko Umwami Oyo yasize umwana w’umuhungu uzatangazwa ku mugaragaro igihe nikigera.
Ati “Amahirwe ni uko Nyinomukama Kemigisa yambwiye ko Nyakubahwa Oyo yasize umwana w’umuhungu uzatangarizwa abaturage mu gihe gikwiye.”
Perezida Museveni kandi yategetse ko Umwami Oyo ashyingurwa mu cyubahiro nk’umuyobozi ukomeye mu gihugu, ndetse ategeka ko amabendera ya Uganda yururutswa mu gihe cy’iminsi itatu mu rwego rwo kumwunamira.
Umwami Oyo yatangiye muri Amerika ku wa 26 Kanama 2026, akaba yari amaze imyaka irenga 30 ayobora ubwami bwa Tooro nyuma yo kwima ingoma akiri umwana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!