Among yari afungiwe mu rugo rwe kuva muri Gicurasi 2026 ubwo inzego z’umutekano zatangiraga kumukurikiranaho ibyaha birimo kunyereza umutungo w’igihugu. Museveni yanamutegetse kutongera kwiyamamariza kuyobora Inteko.
Icyemezo cyo gukurikirana Among cyajyanywe n’ibikorwa byo gusaka ingo ze ziri mu bice bitandukanye bya Kampala, ryafatiwemo imodoka esheshatu zihenze z’uyu munyapolitiki zirimo Rolls-Royce Cullican ifite agaciro k’ibihumbi 400 by’amadolari.
Kuri uyu wa 25 Kanama 2026, Gen Muhoozi yatangaje ko icyemezo cyo kurekura Among cyafashwe nyuma y’aho Perezida Museveni amubabariye.
Mu butumwa Gen Muhoozi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati “Ntabwo tuzakurikirana AAA. Yakoze amakosa ariko Muzehe yafashe icyemezo cyo kumubabarira.”
Mu mwaka wa 2024, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza byafatiye Among ibihano, bimushinja ibirimo ruswa no kubangamira imikorere ya demokarasi gusa yarabihakanye.
Uretse Anita Among, abayobozi batandukanye bo muri Uganda bagiye bashinjwa cyangwa bagakurikiranwa ku birego bijyanye n’imicungire y’imari ya Leta, ariko bamwe bagiye bagirwa abere cyangwa bagakomeza imirimo yabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!