Me Nyarugabo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Umushakashatsi mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, Dr. Bojana Coulibaly cyatambutse ku muyoboro ya YouTube witwa One Nation Radio.
Dr. Bojana yatangiye abaza Me Nyarugabo icyo atekereza n’icyo abona gihembera ingengabitekerezo ya Jenoside muri RDC hamwe no kwibasira abaturage bahuzwa n’u Rwanda.
Uwo munyamategeko yatangiye agaragaza ko ibibera muri icyo gihugu birenze guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo bibura intambwe nke ngo byitwe Jenoside ashingiye ku biteganywa n’Umuryango w’Abibumbye.
Ibyo bikorwa bitanu bigize Jenoside ni ubwicanyi bwibasira igice runaka cy’abantu, kubibasira mu buryo bubabaza umubiri cyangwa intekerezo no kubambura uburenganzira ku bintu by’ibanze nk’ibiryo, aho kuba, amazi n’ibindi.
Harimo kandi kubabuza kororoka no kuba bakwamburwa abana babo ngo barererwe ahandi ntibazamenye abo bakomokaho.
Me Nyarugabo ati “Turebeye ibintu biri kuba uyu munsi muri RDC ku Banye-Congo b’Abatutsi bo muri Kivu y’Epfo n’iya Ruguru twakwibaza niba hari umugambi wo kubibasira. Igisubizo ni yego. Ese hari ubwicanyi tubona buri munsi? Igisubizo ni yego kuko n’ubu drones za Kinshasa zarashe muri Kivu y’Epfo n’iya Ruguru.”
Yakomeje agaragaza ko ikindi gikorwa kigize Jenoside cyo kwambura uburenganzira bw’ibanze igice cy’abaturage cyibasiwe bo muri Minembwe muri Kivu y’Epfo aho kuva mu 2025 Ingabo za Congo, FDLR, Ingabo z’Abarundi n’Acanshuro basa n’abafunze icyo gice.
Abahatuye muri Minembwe ntibahwema kuraswaho n’iryo huriro kandi biragoye ko bagera ku masoko kugura iby’ibanze bakeneye, kugera ku mavuriro ndetse n’ibikorwa by’ubutabazi ntibibona uko bibageraho.
Me Nyarugabo yakomeje agaragaza ko intambwe icumi zigize itegurwa n’ikorwa rya Jenoside muri RDC na zo hari ibikorwa byinshi bigaragaza ko zimwe ziri gushyirwa mu bikorwa.
Umushakashatsi Dr. Gregory H. Stanton yagaragaje ko Jenoside zose zabaye ku Isi zaranzwe n’ibintu 10 ari byo gucamo abantu ibice, gushyiraho ibibaranga, kubakandamiza, kubambura ubumuntu bakagereranywa n’ibindi hamwe no kwitegura kuzashyira mu bikorwa umugambi wo kubarimbura.
Harimo kandi igice cya gatandatu cyo gukuraho imbogamizi kuri Jenoside harimo kwikiza abatayishyigikiye, kongera icengezamatwara ryayo go gukuraho nk’imbogamizi zijyanye n’amategeko n’ibindi.
Hakurikiraho igice cyo gutoteza cya gice cy’abantu cyibasiwe bamwe bagafungwa abandi bagashyirwa ahantu hitaruye hatuma bagaragara ukwabo bigakurikirwa no kubatsemba cyangwa Jenoside nyirizina bigasozwa no kuyihakana ari yo ntambwe ya 10.
Me Nyarugabo yagaragaje ko uyu munsi muri RDC abaturage bamaze gucibwamo ibice babwirwa ko Abanye-Congo b’Abatutsi atari abaturage b’icyo gihugu havuka icyitwa ‘twe’ na ‘bariya’.
Ati “Baravuga ngo buri Mututsi ni Umunyarwanda kandi Umunyarwanda ni we Mututsi ndetse Umunyarwanda ni umwanzi. Uyu munsi muri RDC Umunyarwanda ntibisobanuye umuntu wo mu Rwanda ahubwo bivuga Umututsi twamenya turebye ku miterere y’umutwe we.”
Ikindi yashimangiye muri iryo vangura, ni uko mu mitwe yose yitwaje intwaro ikorera muri RDC uwa AFC/M23 ari wo bitirira Abatutsi cyangwa Abanyamulenge ku yindi mitwe atari ko bigenda.
Ati “Iyo bigeze kuri M23 bitwa intagondwa z’Abatutsi cyangwa Abanyamulenge nyamara imitwe yose yitwaje intwaro iba muri Congo ntivugwa yitiriwe ubwoko. [...]. Ntibirangiriraho kuko iyo Umututsi agize amategeko yica Abatutsi bose basabwa gutanga ibisobanuro kandi si ko bigenda ku bandi cyangwa ku yindi mitwe nka Maimai.”
Yongeyeho ati “Iyo mvuga ko hari ugucamo abantu ibice hashingiwe ku moko ni byo mba mvuga kimwe no gushyiraho ibibaranga.”
Me Nyarugabo yagaragaje ko n’iteshabumuntu ku Banye-Congo b’Abatutsi rihari muri RDC nubwo rikirengagizwa cyangwa rigafatwa nk’aho ari ibintu bidafite icyo bivuze.
Ati “Abashinzwe itumanaho ry’Umukuru w’Igihugu bongeye gukoresha amagambo arimo inyenzi, virusi n’inzoka na bamwe mu bayobozi barayakoresha iyo bari kuvuga ku Batutsi. Ibyo byuzuye kuri internet kandi ni iteshabumuntu iyo abantu bagereranyijwe n’inyamaswa, udukoko cyangwa ibintu. Abantu birengagiza ibyo byose bakavuga ko ibyo ari ibintu bivugirwa ku mbuga nkoranyambaga.”
Me Nyarugabo yavuze ko muri RDC uretse kwibasira abaturage babo b’Abatutsi n’abaturage bafatwa nk’abakorana n’u Rwanda na bo bari mu kaga gakomeye.
Ati “Abantu bavugwa ko bakorana n’u Rwanda aho ntibaba bavuga Abanye-Congo batuye i Gisenyi cyangwa abatuye i Kamembe mu Rwanda hagereye i Bukavu. Ntabwo kandi ari abakorana ubucuruzi n’u Rwanda ahubwo ni Abatutsi. Nanone haba hashingiwe ku uko bagaragara cyangwa ururimi bavuga. [...]. Ibyo birenze guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo ni ibikorwa bya Jenoside biri kuba.”
Mu kugaragaza uko ibyo bikorwa byose biyobowe na Leta ya RDC, Me Nyarugabo yagaragaje uburyo Gen. Maj. Sylvain Ekenge wahoze ari umuvugizi WA FARDC mu minsi ishize yihanukiriye akavugira kuri Televiziyo ya Leta amagambo yibasira Abatutsi.
Yavuze ko gushyingiranwa n’Umututsikazi bisaba kwitonda kuko mu gihe cyo kubyara azana abo mu rugo benewabo bakaba ari bo babyarana na we.
Me Nyarugabo yagaragaje ko indi ngingo igaragaza ko ibiri kubera muri RDC atari ikintu cyo gukerenswa ari uko ubu hari irindi cengezamatwara ryo gutuma abaturage babo banga abo mu bwoko bw’Abatutsi aho babita ‘abanyabwenge’ badashaka kuvuga ubuhanga nk’ibisanzwe ahubwo bashaka kuvuga ‘indyarya’ abandi bakwiye kwirinda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!