MONUSCO yasobanuye ko ubutumwa bw’iri tsinda buzamara iminsi itanu, guhera ku wa 23 kugeza ku wa 27 Gashyantare 2026, kandi ko bwatangiye nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida wa RDC akaba n’Umuyobozi wa ICGLR, Félix Tshisekedi.
Itsinda riri muri ubu butumwa riri gusuzuma niba ibikorwa bya MONUSCO na IGCLR byo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge muri Uvira bizaba byizewe, bizaba bitekanye kandi niba bizashoboka.
Umuyobozi w’agateganyo wa MONUSCO, Vivian van de Perre, yagize ati "Kugenzura neza iyubahirizwa ry’agahenge byitezweho kugabanya ubugizi bwa nabi, no kurema umwanya wabonekaho igisubizo cya politiki kirambye."
Vivian yasobanuye ko bitandukanye n’aho no mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, akanama ka Loni gashinzwe umutekano kateganyije ko inshingano za MONUSCO muri Kivu y’Amajyepfo zitarimo kurinda abasivili.
Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Loni ushinzwe ubutumwa bw’amahoro, Jean Pierre Lacroix, aherutse gusobanura ko kohereza ingabo za MONUSCO zigenzura agahenge muri Kivu y’Amajyepfo bizakorwa mu byiciro.
Lacroix yasobanuye ko mbere yo koherezayo abasirikare, bazabanza kumenya niba umutekano w’ingabo za MONUSCO uzaba wizewe mu gihe zizaba zageze muri Kivu y’Amajyepfo, bityo ko hazabanza koherezwa drones z’ubutasi zizahakura amakuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!