Karua yabaye Minisitiri w’Ubutabera kuva mu 2005 kugeza mu 2009 ubwo yeguraga. Ni umwe mu banyamategeko bunganira umunyapolitiki Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, mu gihe akurikiranyweho ibyaha birimo kugambanira igihugu.
Kubera ko umunyamategeko Erias Lukwago bafatanyije kunganira Dr. Besigye amaze iminsi afunzwe, Karua na Perezida w’umuryango w’abanyamategeko bo muri Kenya, Charles Njama, bagiye kwitabira urubanza ku ifungwa n’ifungurwa rye ry’agateganyo.
Abashinzwe itumanaho rya Karua batangaje ko ubwo yageraga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe i Kampala, yatawe muri yombi, arafungwa, mu gihe Kanjama we atigeze afatwa.
Bagize bati "Karua yagombaga kugaruka i Nairobi uyu munsi ariko arafunzwe. Itsinda rye rivuga ko ritari gushobora kumuvugisha kuko telefone ze zavuyeho kandi riracyategereje ko arivugisha bitaziguye, akanataha."
Martha Karua ahamya ko afite uburenganzira bwo gukorera umwuga muri Afurika y’iburasirazuba kubera ko ari umunyamuryango w’umuryango w’abanyamategeko bo muri aka karere.
Muri Kenya, bamwe bamufata nka nimero ya mbere mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeye, nyuma y’urupfu rwa Raila Odinga bakoranaga. Ateganya guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2027.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!