00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AFC/M23 yemeje urupfu rwa Col Willy Ngoma

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 February 2026 saa 10:53
Yasuwe :

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryemeje urupfu rwa Col Willy Ngoma wari umuvugizi w’iri huriro uherutse kwicirwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Byatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2026 n’Umuvugizi wa AFC/M23 Lawrence Kanyuka.

Kanyuka yatangaje ko ubutegetsi bwa RDC bwarenze ku gahenge impande zombi zari zemeranyijeho, ahubwo bushoza intambara yeruye kuri AFC/M23, igamije kwica abasirikare b’uyu mutwe n’abasivile bigizwemo uruhare na drones.

Ati “Uko kutubahiriza agahenge byatwaye umwe muri ba ofisiye bakuru bacu b’Igisirikare kigamije impinduka (Congolese Revolutionary Army: ARC), Colonel Willy Ngoma, witabye Imana ku wa 24 Gashyantare 2026 ndetse gukomeje gutwara ubuzima bw’abantu bacu b’inzirakarengane.”

Kanyuka yakomeje ko ibyaha byakozwe bitakwirengagizwa ndetse ababikoze bagomba kubihanirwa, ko ibyabaye byabongereye ubumwe bikabibutsa inshingano basangiye.

Kanyuka yavuze ko inshingano zabo ari ukurinda abasivile n’abasirikare b’iri huriro mu bice byabohowe.

Kanyuka kandi yibukije uburyo mu byumweru byinshi AFC/M23 yamaganye ndetse ikanatanga impuruza ku bafatanyabikorwa bayo bari kugira uruhare mu biganiro by’amahoro, ibijyanye n’uburyo Leta ya RDC yakomeje kutubahiriza agahenge, bikajyana ko kwica abaturage bo mu bice bituwe cyane.

Ibi bice yagaragaje birimo ibyo mu ntara za Kivu zombi, nka Mweso, Rutigita, Kitazungura, Rugezi, Kitendebwa, Kashihe, Kiduveri, Rubaya, Rumbishi, Walikale, Masisi, Kalehe, Gasovu, Nkokwe, Gatoyi, Minembwe na Gasheke.

Harimo kandi ibice bya Murema, Mberwa, Ruki, Mutobo, Nyaruhinga, Mulumemunene, Rutare, Kadasomwa, Nyagisozi, Nyabikeri, Kinyumba, Nyabyondo, Miyanja, Kasirosiro, Bunyantenge, Misiya n’ibindi.

Kanyuka yavuze ko nubwo hatanzwe umuburo byose byateshejwe agaciro, ibigaragaza uburyo ababuriwe batarajwe ishinga no kurinda abaturage no guhoshya imirwano.

Yagaragaje ko nubwo Leta ya RDC yiyemeje kwica abaturage bayo, AFC/M23 izakomeza kuba hafi y’abaturage, ndetse irajwe ishinga no gukomeza ibiganiro by’amahoro ari na ko irinda abaturage n’ibyabo.

Amakuru avuga ko Col Ngoma yarashwe na drone y’ingabo za RDC ahagana Saa Cyenda z’urukerera rwo ku wa 24 Gashyantare 2026, ubwo we na bagenzi be bari ku rugamba bahanganyemo n’ihuriro rya Leta.

Ibice bikikije Rubaya bimaze iminsi biberamo imirwano yatangijwe n’imitwe iba mu ihuriro Wazalendo irimo CMC-FDP, Raia Mutomboki na PARECO-FFF, ibyatumye AFC/M23 yoherezayo abarwanyi bongerera imbaraga abahasanzwe.

Col Ngoma yamenyekanye nk’Umuvugizi wa M23 ubwo uyu mutwe wasubukuraga urugamba mu Ugushyingo 2021, nyuma y’aho ibiganiro byahuzaga abawuhagarariye na Leta ya RDC bidatanze umusaruro.

Mu gihe Col Ngoma yari muri iyi nshingano, yumvikanishije impamvu we na bagenzi be bongeye gufata intwaro, zirimo kuba Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi bari bakomeje kwicwa, mu gihe abandi baheze ishyanga.

Inshuro nyinshi AFC/M23 yabaga yafashe ibice by’ingenzi mu Burasirazuba bwa RDC nk’umujyi wa Goma na Uvira, Col Ngoma yabaga ari mu bofisiye bakuru ba mbere bahageraga, bagahumuriza abaturage.

M23 igitangira urugamba, Willy Ngoma yari afite ipeti rya Major. Yazamuwe mu ntera muri Mutarama 2024, hashingiwe ku budashyikirwa bwamuranze mu kuzuza inshingano.

Col Willy Ngoma nyuma y'igihe gito AFC/M23 ifashe umujyi wa Goma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages