Ihuriro AFC/M23 n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho bigenzura Point-Zéro kuva mu ijoro ryo ku wa 3 rishyira uwa 4 Nyakanga 2026. Mbere yagenzurwaga n’ingabo za RDC, iz’u Burundi na Wazalendo.
Amakuru yizewe aturuka mu bantu bari kugira uruhare muri iyi myiteguro avuga ko Leta ya RDC yongereye abasirikare muri iyi ntara ndetse n’ibikoresho bizifashishwa mu kugaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23 n’umutwe wa Twirwaneho.
Mu mpera za Kanama 2026, aba bacanshuro barimo Abanyamerika n’Abanya-Colombia bari muri iki gice bariyongereye, bava ku 10 bagera kuri 35. Bari gukorera mu gace ka Lusuku na Alaba hafi ya Point-Zéro, bafatanyije n’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za RDC uzwi nka Hiboux.
Biteganyijwe ko aba bacanshuro bazagira uruhare mu bikorwa byihariye birimo kuyobora ibitero by’indege no gukoresha drones zigaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23 na Twirwaneho.
Tariki ya 28 Kanama, igisirikare cya RDC cyongereye abasirikare mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Uvira birimo Murunga, Munanira, Ndolera, Kashabiro na Lemera.
Mu ijoro ryo ku wa 29 Kanama, batayo ya Hiboux yavuye mu gace ka Bilende muri Teritwari ya Fizi igana mu cyerekezo cya Point Zéro.
Iyi myiteguro ibaye mu gihe ingabo za RDC, iz’u Burundi na Wazalendo bikomeje kwirunda mu bice bikikije Komini Minembwe muri Teritwari ya Fizi, Uvira na Mwenga.
Amakuru avuga ko ingabo za RDC zikomeje kohereza ibikoresho byinshi mu Burundi, nk’aho hagati ya tariki ya 5 n’iya 7 Kanama, indege eshatu zaturutse i Kinshasa zabigejeje ku kibuga cy’indege cya Bujumbura mbere y’uko bijyanwa muri Kivu y’Amajyepfo.
Ku wa 9 n’uwa 10 Kanama, imodoka z’igisirikare cy’u Burundi zari zitwaye abasirikare, ibikoresho ndetse na drones z’intambara zanyuze ku mupaka wa Gatumba-Kavimvira zigana Baraka muri Teritwari ya Fizi.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo, Lt Gen Banza Mwilambwe Jules, na mugenzi we w’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, na bo bagiye mu Mujyi wa Kalemie mu ntangiriro za Kanama, bakurikirana imyiteguro y’ibitero muri Minembwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!