Aba bofisiye barimo Lt Col Ben Epule Cosmas uyoboye iri tsinda, Maj Lokuli Bofanda Fredy na Maj Kitoko Dimonekene André. Bageze muri uyu mujyi ku wa 13 Nyakanga 2026, batwawe n’indege y’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).
Bari kumwe n’Intumwa Yihariye yungirije y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni akaba n’Umuyobozi wungirije wa MONUSCO, Vivian van de Perre.
Leta ya RDC yohereje aba basirikare nyuma y’ibiganiro Minisitiri w’Ingabo, Guy Kabombo Muadiamvita, yagiranye n’Umuyobozi wa MONUSCO, James Swan, tariki ya 2 Nyakanga, ku buryo bwo kugenzura agahenge.
Agahenge kazagenzurwa n’urwego mpuzamahanga ruhuriweho ruvuguruye, rwahawe izina EJVM+, rwashyizweho hashingiwe ku biganiro bya Doha bihuza Leta ya RDC na AFC/M23 no ku masezerano y’amahoro ya Washington.
EJVM+ ifite icyicaro i Goma, ifite inshingano y’ibanze yo kugenzura uburyo umutekano w’abasivili urindwa, gushyigikira amavugurura mu nzego zitandukanye za RDC no kugenzura agahenge hashingiwe ku byemezo byafatiwe i Doha na Washington.
Muri Mutarama 2026, umuryango w’akarere k’Ibiyaga Bigari watangaje ko Brig Gen Charles Simuyuni Nakeempaa wo muri Zambia ari we uzayobora EJVM+, yungirizwe na Col Arlindo Sebastião Vandunem Fernandes wo muri Angola.
Nk’uko amasezerano atangiza uru rwego yasinyiwe i Montreux mu Busuwisi tariki ya 14 Mata 2026 abiteganya, Leta ya RDC igomba kugira abantu batatu bayihagararira muri uru rwego, AFC/M23 na yo ikagira batatu, abandi bakaba ab’inzego mpuzamahanga.
MONUSCO, nk’urwego rugenzura umunsi ku wundi umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC, izajya iha EJVM+ ubufasha burimo ubw’ibikoresho, nko gutwara abagenzura agahenge mu bice bashaka gukoreramo ikoresheje indege zayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!