Mu ntangiriro za 2025, Leta ya RDC yari ifitanye amasezerano n’ibigo byo muri Amerika, yose hamwe afite agaciro kari hafi miliyoni 8 z’Amadolari.
Intego yari ugushaka uburyo abayobozi b’i Kinshasa bageza ubutumwa bwabo mu biro bya Perezida wa Amerika, cyane cyane ubujyanye n’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC ndetse n’igitekerezo cy’amasezerano y’ubufatanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Muri Mutarama 2025, Leta ya RDC yavuguruye amasezerano yari ifitanye na Ballard Partners, ikigo gifite imikoranire ikomeye n’abo mu ishyaka ry’Aba-Républicains. Aya masezerano yateganyaga ko iki gihugu cyishyura ibihumbi 100 by’Amadolari buri kwezi.
Ballard Partners yari ishinzwe gufasha Leta ya RDC kunoza umubano wayo na Amerika, gukorana n’abayobozi b’Abanyamerika, abikorera n’imiryango itari iya Leta. Mu byo yagombaga kuvuganira Kinshasa harimo ibiyanye n’ubufatanye mu by’ubukungu n’ibibazo by’uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa bwa RDC.
Andi masezerano aremereye yasinywe ku wa 4 Werurwe 2025 hagati ya RDC na Earhart Turner LLC. Yari afite agaciro ka miliyoni 5$ mu gihe cy’amezi atandatu, aya mafaranga akaba yaragombaga gutangwa amasezerano akimara gushyirwaho umukono.
Earhart yagombaga guharanira inyungu za Leta ya RDC mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika no mu zindi nzego nkuru i Washington D.C.
Raporo zagaragaje ko kugeza muri Mata 2025, Kinshasa yari imaze kugirana amasezerano n’ibigo bitatu, birimo na Von Batten-Montague-York. Yose hamwe yari afite agaciro kari hafi miliyoni 8$.
Gushaka abantu bafite aho bahuriye na Trump n’abo mu muryango we byafatwaga nk’inzira yihuse yo gukorana na Amerika kurusha dipolomasi isanzwe. RDC yashakaga gukoresha umutungo kamere wayo nk’imbaraga zayifasha kuganira na Washington no kubona ubufasha ku kibazo cy’umutekano.
Icyakora, Perezida Félix Tshisekedi yaje guhagarika amwe muri aya masezerano nyuma yo guhura na Massad Boulos, umujyanama wa Trump ku bibazo bya Afurika, ku wa 3 Mata 2025. Boulos yasabye ko ibiganiro hagati ya Kinshasa na Washington binyuzwa mu nzira zemewe aho kunyuzwa mu bigo byigenga.
Ubutegetsi bwa RDC ntibwanyuzwe n’umusaruro bwabonye muri dipolomasi isanzwe kuko kuva muri Kamena 2025, bwagiye ku gitutu gikomeye, aho bwasabwaga kubahiriza amasezerano y’amahoro bwagiranye n’u Rwanda.
Hashingiwe kuri aya masezerano, Leta ya RDC isabwa gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ariko aho kubyubahiriza, yakomeje kuwushyigikira, yongera imbaraga mu bufatanye na wo mu rugamba rwo kurwnaya ihuriro AFC/M23.
Tariki ya 5 Kanama 2026, ikinyamakuru The Financial Times, cyagaragaje ko Leta ya RDC igikorana n’ibigo by’ubuvugizi by’Aba-Républicains n’abandi bagaragara hafi ya Perezida Trump.
Iki kinyamakuru kigaragaza ko buri kwezi, ubutegetsi bwa RDC bwishyura ibigo by’Abanyamerika ibihumbi 100 by’Amadolari kugira ngo bibuvuganire kuri Perezida Donald Trump.
Leta ya RDC kandi yashyize imbaraga mu gukoresha itangazamakuru kugira ngo riyifashe gukwirakwiza icengezamatwara ryayo ndetse rinageze ibyifuzo byayo mu biro bya Perezida wa Amerika.
Ni muri urwo rwego bwiyegereje umunyamakuru ukomoka muri Angola, Hariana Verás Victória. Akorera ku biro bya Perezida wa Amerika no mu zindi nzego zikomeye z’iki gihugu, aho ashinzwe gukurikirana ibirebana na Afurika.
Hariana yatangiye kuvuganira Leta ya RDC mu ntangiriro za 2025, ashyiramo imbaraga cyane nyuma y’isinywa ry’amasezerano ya Washington, kuko buri uko ahuye na Trump n’abagize Inteko, ababaza ibiri mu nyungu za Kinshasa. Byageze n’aho ajya yitwaza micro ya televisiyo ya RDC (RTNC).
Abasesenguzi bagaragaza ko Kinshasa ishaka umusaruro wihuse kandi uri mu nyungu zayo uva mu biganiro igirana na Amerika, kuko ifite impungenge ko amatora aba muri manda hagati ashobora gusubiza inyuma intambwe zimaze guterwa.
Aya matora azaba mu Ugushyingo 2026 ashobora gufasha ishyaka ry’Aba-Démocrates kubona indi myanya mu Nteko Ishinga Amategeko; bikaba byarifasha gutambamira imyanzuro ya Trump, bitandukanye n’uko bimeze ubu kuko Aba-Republicains barirusha ijambo.
Mu mateka ya Amerika, akenshi amatora yo hagati muri manda agora ishyaka riri ku butegetsi. Iyo abaturage batishimiye imikorere ya Perezida, uko ubukungu buhagaze cyangwa ibyemezo bya Leta, bayakoresha mu kugaragaza ko batishimiye ubutegetsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!