00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta ya RDC yemeye ko FARDC idashoboye, Wazalendo idashobotse

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 29 April 2026 saa 02:40
Yasuwe :

Raporo y’ubusesenguzi yateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kuganira n’abaminisitiri bafite aho bahuriye n’umutekano w’igihugu, igaragaza ko igisirikare cyacyo (FARDC) kidashoboye kurinda igihugu bitewe n’ibibazo bicyugarije birimo imyitwarire mibi, gukoresha intwaro zishaje no gucengerwa na ba maneko.

Mu Ukuboza 2025, Komisiyo y’Inteko ishinzwe igisirikare n’umutekano, iyobowe na Depite Mikindo Muhima Rubens, yaganiriye na Minisitiri w’Umutekano, Jacquemain Shabani; Minisitiri w’Ingabo, Guy Kabombo Mwadiamvita; Minisitiri w’Imari, Doudou Fwamba; Minisitiri w’abakozi ba Leta, Jean Pierre Lihau, Minisitiri wa mine, Louis Watum Kabamba n’intumwa ya Minisitiri w’Ingengo y’Imari, Adolphe Muzito.

Ku wa 28 Mata 2026, ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko ibi biganiro byari bigamije gusuzuma ubushobozi bwa FARDC n’izindi nzego zishinzwe umutekano w’igihugu, nyuma y’aho ihuriro AFC/M23 rifashe ibice byinshi byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo biri mu kibaya cya Ruzizi, birimo Umujyi wa Uvira.

Minisitiri Shabani yabwiye iyi komisiyo ko uretse ibice inzego z’umutekano zambuwe na AFC/M23, ingabo za Zambia na zo zigenzura bimwe mu bice byo mu ntara ya Tanganyika iri mu majyepfo y’igihugu, mu gihe kandi ubwoko bwa Mbororo buri gutura muri Nord-Ubangi buri guteza amakimbirane ashingiye ku butaka.

Uyu muyobozi yavuze ko umutekano w’igihugu n’ubumwe bw’Abanye-Congo biri mu kaga, agaragaza ko nihadafatwa ingamba zikomeye, ziteguye neza kandi zihuse, ibintu bishobora kuzamba mu gihugu hose, kandi ko bizahungabanya politiki, imibereho y’abaturage n’ubukungu muri rusange.

Minisitiri Shabani yagaragaje ko abashinzwe umutekano boherezwa nabi mu bice bitandukanye, agaragaza ikibazo cy’intwaro zikomeje kunyanyagizwa mu bice bitandukanye by’igihugu, ruswa yahawe intebe muri izi nzego, kandi ko inzego zimwe na zimwe z’umutekano zacengewe na ba maneko.

Minisitiri w’Ingabo, Mwadiamvita, yahawe umwanya, agaragaza ko nubwo FARDC yaguriwe drones zirasa ku ntera ndende ndetse n’indege z’intambara zifite ubushobozi bwo gusenya ibirindiro by’ingenzi bya AFC/M23, iri huriro na ryo ryaguze ikoranabuhanga riyobya ibi bikoresho, imbaraga Leta yashoye zipfa ubusa.

Mwadiamvita yavuze ko gutsinda intambara yo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bisaba guhuza ingamba za dipolomasi, ubutasi, igisirikare n’ubukungu, ashimangira ko urwego rw’umutekano rwa RDC rukwiye kuvugururwa muri rusange, FARDC ikibandwaho.

Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, amaze igihe yemereye buri musirikare woherejwe ku rugamba ishimwe ry’Amadolari 320 buri kwezi. Abagenerwabikorwa bari abasirikare 180.000 ariko amakuru yatanzwe muri iri sesengura agaragaza ko aya mafaranga ataratangira gutangwa.

Minisitiri w’Ingengo y’Imari, Muzito, yagaragaje ko kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2025, igisirikare cyagombaga gukoresha miliyari 2,9 z’Amadolari ariko ko hakoreshejwe 87,57% gusa, ibishimangira ko hari inshingano zitujujwe muri uwo mwaka.

Ikibazo cy’ihangana rya FARDC n’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo cyakunze kugaragara kuva mu ntangiriro za 2026 cyaganiriweho muri iyi komisiyo, igaragaza ko iyi mitwe ihabwa miliyoni 4 z’Amadolari buri kwezi ariko ko imiyoborere n’imyitwarire yayo irimo ikibazo gikomeye.

Minisitiri Fwamba yasobanuye ko nyuma y’urupfu rwa Gen Maj Peter Cirimwami Nkuba wayoboraga Intara ya Kivu y’Amajyaruguru rwabaye muri Mutarama 2025, Wazalendo yagaragayemo akavuyo kenshi. Ahamya ko uyu musirikare yari ingenzi mu miyoborere ya Wazalendo.

Nubwo bimeze bityo, Minisitiri Mwadiamvita we yagaragaje ko Wazalendo ari igisubizo cyiza mu kurwanirira igihugu, kandi ubufatanye buri hagati y’iri huriro na FARDC bukwiye kuguma uko buri aho kurikoresha nk’urwego rwa Leta, icyakoze hakabaho amavugurura atuma ryubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Minisitiri Mwadiamvita yagaragaje ko mu gihe intambara izaba irangiye, abarwanyi ba Wazalendo bazarambika intwaro, basubizwe mu buzima busanzwe. Hari bamwe bagaragaje ko batazemera kuba mu buzima bwa gisivili, basaba kwinjizwa mu nzego z’umutekano w’igihugu.

Raporo y'Inteko ya RDC igaragaza ko FARDC ikwiye kuvugururwa byihuse kugira ngo ishobore kurinda ubusugire bw'igihugu
Raporo igaragaza ko kuva Gen Maj Cirimwami yapfa, akavuyo muri Wazalendo kiyongereye
Minisitiri Jacquemain Shabani yatangaje ko hadashatswe igisubizo cyihuse, ikibazo cy'umutekano muke gishobora gukwira igihugu cyose
Minisitiri Muadiamvita yabwiye Inteko ko drones n'indege z'intambara za FARDC zitatanze umusaruro zari zitezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages