ICRC yasobanuye ko iki gikorwa cyabaye hashingiwe ku masezerano Leta ya RDC na AFC/M23 byasinyiye i Doha muri Qatar muri Nzeri 2025, arebana no korohereza ibikorwa by’ubutabazi no kurekura imfungwa.
Aba bantu bari bamaze igihe kirenga ukwezi muri Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. ICRC yahabakuye ku mugoroba wo ku wa 6 Kanama 2026, ibanyuza muri Uganda nk’uko impande zirebwa n’aya masezerano zabyumvikanyeho.
Bavuye muri Uganda binjira muri Teritwari ya Rutshuru igenzurwa na AFC/M23, bashyikirizwa iri huriro mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Kanama.
ICRC yavuze ko iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye n’inzego z’ubuzima kandi hubahirizwa cyane ingamba zo kwirinda icyorezo cya Ebola cyugarije ibice bigenzurwa na Leta ya RDC muri Kivu y’Amajyaruguru.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya ICRC i Kinshasa, Stephen Eller, yavuze ko iki gikorwa ari inkuru nziza ku miryango y’abafite ababo bafunzwe.
Yagize ati "Twizeye ko iki gikorwa gitanga ihumure ku miryango imaze igihe kinini itandukanye n’abayo kandi ko kizafungura inzira y’ibindi bikorwa byo kurekura imfungwa nk’uko impande zombi zabyumvikanyeho mu biganiro bitandukanye, kikanaha icyizere abaturage bagizweho ingaruka n’intambara."
Muri gahunda y’ibiganiro bya Doha, ICRC yavuze ko ikora gusa nk’umuhuza utabogama, ishingiye ku busabe bw’impande zihanganye, cyane cyane mu bijyanye no gutwara abantu barekuwe no kubashyikiriza ababo.
Muri Gicurasi 2025, ICRC yajyanye i Kinshasa abarenga 1.300 barimo ingabo za RDC, abapolisi ndetse n’imiryango yabo bari barabuze uko bava mu bice bigenzurwa na AFC/M23.
ICRC yashimangiye ko amategeko mpuzamahanga agenga intambara ateganya ko abafunzwe bagomba gufatwa mu buryo bwubahiriza ikiremwamuntu igihe cyose, kandi ko hagomba gufatwa ingamba zose zo kubarinda.
Ntibyasobanuwe niba abarekuwe ari abarwanyi cyangwa se abasivili. Icyamenyekanye ni hatarimo abayobozi bakatiwe igihano cy’urupfu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!