00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta ya RDC yashimangiye ko izatoranya Abanye-Congo iganira na bo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 April 2026 saa 10:21
Yasuwe :

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwashimangiye ko mu biganiro bigamije amahoro arambye muri iki gihugu, izatoranya abo igomba kuganira na bo n’abo kureka.

Amadini, amatorero n’abanyapolitiki bikomeje kwingingira Perezida Félix Tshisekedi ngo atangize ibiganiro bidaheza bihuza Abanye-Congo bo mu byiciro byose, kugira ngo bashakire hamwe umuti w’ibibazo bimaze imyaka myinshi byugarije iki gihugu.

Abashumba bo muri Kiliziya Gatolika no mu Itorero Angilikani, bagaragaje ko niba Leta ya RDC ishaka amahoro, igomba kwemera n’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro bakitabira ibiganiro ariko yateye utwatsi icyo gitekerezo.

Ku rwego mpuzamahanga, Perezida wa Angola, João Lourenço, mu gihe yayoboraga umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yasabye Tshisekedi ko mu Banye-Congo yaganira na bo hadakwiye kuburamo abahagarariye ihuriro AFC/M23, ariko ntabyumva.

Ku wa 16 Mata 2026, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yatangaje ko Tshisekedi yemera ibiganiro bimuhuza n’Abanye-Congo “bitandukanyije na Kagame” kandi ko ikimuraje ishinga ari ukwisubiza ubutaka ingabo za Leta zambuwe.

Muyaya yagaragaje ko abo muri AFC/M23 “n’abafatanyabikorwa babo” bakoreye Abanye-Congo ibyaha, bityo ko bazabiryozwa mu rwego rwo kwirinda umuco wo kudahana.

Patrick Muyaya yagaragaje ko Leta ya RDC itazemera ibiganiro birimo abo yita abanyabyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages