Uko abaganga binubira kutitabwaho ni na ko iki cyorezo gikomeza gikwirakwira kuko kugeza ku wa 8 Nyakanga 2026, abo byemejwe ko bari bamaze kucyandura bageze ku 1792 barimo 625 bapfuye.
Aba baganga bakorera mu Ntara ya Ituri yugarijwe cyane na Ebola bavuga ko kuva tariki ya 15 Gicurasi ubwo iki cyorezo cyatangazwaga bwa mbere muri iki gihugu, batigeze bahembwa.
Dr. Biensi Kano uri mu bagize komite ishinzwe gukurikirana ibyorezo mu Mujyi wa Bunia, yagize ati "Kuva icyorezo cya Ebola cyatangazwa, dusaba umushahara w’akazi twakoze."
Uyu muganga yavuze ko kudahembwa biri gushyira imiryango yabo mu bukene bukabije, kuko kubaho mu buzima yifuza bidashoboka mu gihe nta mafaranga bafite.
Mu mpera z’icyumweru gishize, abaganga bakorera muri Ituri bari bamenyesheje ubuyobozi bwo ku rwego rw’intara n’ubw’i Kinshasa ko nibadahabwa umushahara wabo mu masaha 24, bazigaragambya.
Tariki ya 3 Nyakanga, abakorera mu kigo cyita ku barwayi ba Ebola n’abayikekwaho muri Rwampara batangiye imyigaragambyo, batwika amapine, ubuzima burahagarara, biba ngombwa ko Polisi itabara.
Dr. Ghislain Maneba ukorera muri Rwampara yagize ati "Turi gukora uko dushoboye kose kugira abaturage bumva uburyo iyi ndwara ari mbi. Naje hano gukiza ubuzima bw’abaturage ariko uku ni ko ndi gushimirwa. Dukora amanywa n’ijoro tudahembwa."
Ku wa 4 Nyakanga, bamwe muri aba baganga bari bamaze gufata icyemezo cyo guhagarika akazi, bagaragaza ko badashobora gukomeza kwita ku buzima bw’abandi mu gihe ubwabo n’imiryango yabo buri mu kaga.
Dr. Ben Bakule yatangaje ko mu mpera za Gicurasi, yarusimbutse ubwo urubyiruko rwari rwarakaye rwamuteraga hamwe na bagenzi be ubwo bakurikiranaga abahuye n’uwanduye Ebola muri Teritwari ya Djugu.
Yagize ati “Dukoresha amafaranga mu rugendo tujya mu kazi. Twatekerezaga ko tuzahembwa. Ubu nta kigenda kubera ko turari guhembwa. Ntabwo bikwiye ko dufatwa muri ubu buryo.”
Uyu muganga yagaragaje ko we na bagenzi be batazemera gukomeza gupfa mu gihe Leta ititaye ku buzima bwabo n’imiryango yabo, ahamya ko ubutegetsi budashaka ko icyorezo gicika.
Ati "Dushobora kureka akazi kacu. Ni cyo cyemezo turi gufata. Turi gupfira ubusa. Iyi Leta ishaka ko iki cyorezo gikomeza."
Umuyobozi mu kigo cya RDC gishinzwe ubuzima ushinzwe gukurikirana ibibazo, Akilimali Pierre, yatangarije ibiro ntaramakuru Associated Press ko umushahara watinze kubera iki ikibuga cy’indege cya Bunia gifunze.
Akilimali yagize ati "Ikibazo cy’ikibuga cy’indege cya Bunia gifunze kiri kuba imbogamizi mu gushaka igisubizo, by’umwihariko ikijyanye no kohereza amafaranga. Iyi ni imwe mu mpamvu iri gutuma kubahemba bitinda.”
Mu kwezi gushize, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Roger Kamba, yasuye ibigo biri kuvurirwamo abanduye Ebola muri Ituri, yizeza abaganga n’abandi bari kurwanya iki cyorezo ko amafaranga yo kubahemba ahari.
Minisitiri Kamba yagize ati "Abaganga bose, abaforomo bose n’abakozi bose bari kurwanya iki cyorezo bazahabwa ubufasha bwose. Dufite amafaranga yabyo.”
Abaganga bari kwita ku barwayi ba Ebola bagaragaza ko bafite ibindi bibazo birimo kutabona ibikoresho bihagije byo kwifashisha birimo imyambaro y’ubwirinzi n’ibijyana na yo.
Dr. Anne Ancia uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) yagaragaje ko uruhurirane rw’ibibazo birimo umutekano muke n’ibikoresho bidahagije ruri gutuma iki cyorezo gikwirakwira byihuse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!