Amadolari amaze imyaka myinshi akoreshwa cyane muri RDC kurusha amafaranga ya Congo. Ibi byatewe ahanini n’irindimuka ry’agaciro k’ifaranga ry’iki gihugu, kuko aho gutwara imizigo y’inoti, bahitamo gukoresha make afite agaciro kenshi.
Mu 2010, Idolari rya Amerika ryavunjwaga Amafaranga ya Congo 920 ariko mu mwaka wa 2026, rivunjwa Amanye-Congo 2300. Banki Nkuru igaragaza ko rikoreshwa n’Abanye-Congo hafi 90% muri serivisi hafi ya zose, keretse kwishyura abakozi ba Leta imishahara.
Guverineri Wameso yatangaje ko mu mwaka utaha ibi bizahinduka, kuko nta muntu, ibigo by’ubucuruzi cyangwa iby’imari bizaba byemerewe kwakira mu ntoki Amadolari cyangwa andi mafaranga mvamahanga.
Kuri banki z’ubucuruzi, Wameso yasobanuye ko zitazemererwa gutumiza mu mahanga inoti z’amafaranga mvamahanga, icyakoze ko zizemererwa kujya ziyakira hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Yagize ati “Guhera tariki ya 9 Mata 2027, nta muntu uzaba yemerewe gutanga cyangwa kwishyura serivisi mu mafaranga mvamahanga.”
Muri Kanama 2025, Wameso yatangarije ikinyamakuru The Bloomberg ko mu bidindiza ubukungu bwa RDC harimo gukoresha cyane amafaranga mvamahanga, bitewe ahanini n’uko igihugu gikura byinshi mu mahanga kurusha ibyo cyoherezayo.
Wameso yagaragaje ko Banki Nkuru yashoboraga kuzana impinduka zigamije kurengera ubukungu bw’igihugu ariko ko yagiye ivangirwa n’izindi nzego. Yasabye ko iyi banki ibabwa ubwigenge kugira ngo ishyireho, inayobore politiki y’ifaranga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!