Babunga yafashwe ubwo yakoreraga umuryango utegamiye kuri Leta wo mu Buholandi witwa ZAO, akaba yari ashinzwe gukurikirana imishinga yawo mu Burundi no mu bindi bihugu by’akarere.
Leta y’u Burundi imushinja ibyaha birimo iterabwoba, kunekera amahanga no guhungabanya umutekano w’igihugu. Ahakana ibi birego, akavuga ko ibyo atangariza ku mbuga nkoranyambaga biri mu burenganzira bwe bwo gutanga ibitekerezo.
Mu iburanisha rya mbere ryabaye mu muhezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Mukaza tariki ya 13 Nyakanga, Ubushinjacyaha bw’u Burundi bwerekanye inyandiko z’ubutumwa yatangarije ku mbuga nkoranyambaga nk’ibimenyetso.
Abamwunganira bavuze ko nta nyandiko n’imwe yashyize ku mbuga nkoranyambaga irimo iterabwoba, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi cyangwa ibimenyetso byo kunekera amahanga.
Aba banyamategeko bavuze ko umukiliya wabo akurikiranywe kubera ibitekerezo bye n’ibiganiro yatangiye ku mbuga nkoranyambaga, aho kuba kubera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Mu nyandiko zateje impaka mu rukiko harimo iyo yashyize kuri X ku wa 11 Gicurasi 2026, aho yavugaga Umujyi wa Bukavu uri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ufite isuku iruta iyo wari ufite mbere y’uko ufatwa n’ihuriro AFC/M23 muri Gashyantare 2025.
Ubutumwa bwa Babunga bwavugaga kandi ko Bukavu yo muri iki gihe ituje kandi ibikorerwamo byose biri ku murongo, amategeko n’amabwiriza yubahirizwa, bityo ko ibi byiza bikwiye gukomeza mu gihe kirekire.
#BUKAVU... DANS SA NOUVELLE ROBE
Bukavu se redessine. Les nouvelles autorités ont instauré des règles strictes en matière de salubrité, et, fait notable, la population s’y conforme. La ville est visiblement plus propre, plus ordonnée, plus respirable. C’est un acquis précieux… pic.twitter.com/euMPXwtaRw— Benjamin Babunga Watuna (@benbabunga) May 11, 2026
Indi nyandiko yateje impaka ni iyo ku wa 25 Gicurasi yerekeye ku gitero cya drones cyagabwe ku kibuga cy’indege cya Kisangani. Icyo gihe yavuze ko kuba AFC/M23 yarashoboye kugera aha hantu hari ibirindiro bikomeye by’ingabo za RDC ari ikimenyetso cy’impinduka zikomeye ziri kuba mu ntambara.
Ubushinjacyaha bw’u Burundi bwasobanuye ubu butumwa nk’ubugaragaza gushyigikira AFC/M23; ihuriro u Burundi bufata nk’umwanzi ukomeye cyane ko bwifatanya n’ingabo za RDC mu kurirwanya.
Inzego z’u Burundi zanasesenguye umubano wa Babunga na bamwe mu bakekwaho gushyigikira AFC/M23 nk’umunyamakuru Rodriguez Katsuva, ziwumubazaho, zireba n’ibiganiro bagiranye.
Hanavuzwe kandi amazina y’umunyamakuru Steve Wembi ndetse na Adrien Kimanuka mu bantu Babunga ashinjwa kugirana na bo umubano wihariye.
Abo mu muryango wa Babunga bavuze ko ibiganiro yagiranye na Kimanuka birebana n’intsinzi ya AFC/M23 byari bigamije gutebya gusa, bityo ko ntaho bihuriye n’ibikorwa bya politiki.
Babunga agifatwa, telefone na mudasobwa bye byarafatiriwe. Umuryango we uvuga ko inzego z’iperereza mu Burundi zabuze ibimenyetso byerekana ko yaba akorana n’abayobozi ba AFC/M23 cyangwa abo muri Leta y’u Rwamda.
Abamwunganira bashimangiye ko atari umunyapolitiki, ahubwo ko ari umukozi wo mu nzego z’ubutabazi n’umuntu ukora ibiganiro bishingiye ku mateka.
Mu rwego rwo gutera utwatsi ibirego bivuga ko yaba umubano wihariye n’u Rwanda, abamwunganira bagaragaje inyandiko yasohoye mu 2020 ivuga ku bwicanyi bwabereye i Kasika, aho yanenze ingabo z’iki gihugu zishinjwa kubugiramo uruhare.
Icyo gihe, Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC yamaganye ubu butumwa bwa Wembi, agaragaza ko ari icengezamatwara ari gukwirakwiza.
Ku wa 15 Nyakanga, urukiko rwategetse ko Babunga arekurwa by’agateganyo gusa ntiyarekurwe kubera ko Ubushinjacyaha butari bwakagize icyo buvuga kuri uyu mwanzuro.
Tariki ya 6 Nyakanga, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yakiriye abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC kugira ngo baganire ku mwuka mubi wari ukomeje gututumba i Kinshasa.
Nubwo icyabajyanye mu Burundi ahanini cyari ukuganira ku mugambi w’ubutegetsi bwa Tshisekedi bwo guhindura Itegeko Nshinga, banabwiye Ndayishimiye ko Babunga akwiye kurekurwa ariko yaheze mu kirere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!