00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwakira amafaranga aturutse mu mahanga bishobora kuba icyaha gikomeye muri Uganda

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 19 April 2026 saa 11:54
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda iri kuganira ku mushinga w’itegeko ugamije kugabanya amafaranga abari mu mahanga bohereza muri icyo gihugu, aho kuyakira bizajya bisaba kubanza guhabwa uruhushya, ndetse abazabirengaho bashobora gufungwa imyaka irenga 10.

Ni umushinga w’itegeko wiswe ‘Protection of Sovereignty’ watangiye gusuzumwa n’Inteko Ishinga Amategeko ku wa 16 Mata 2026, ukaba ugamije kurinda Uganda icyo ubutegetsi bw’icyo gihugu buvuga ko ari kwinjirirwa n’amahanga mu buryo bukabije.

RFI yatangaje ko muri Uganda abaturage batuye mu mahanga bashobora kuba bagiye gufatwa nk’abakora mu murongo w’ibihugu barimo, bagamije kwivanga mu mibereho y’icyo gihugu bitwaje amafaranga.

Icyakora, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko uyu mushinga ushobora kubangamira uburenganzira bw’abaturage.

Mu by’ingenzi, uyu mushinga uteganya harimo ko umuntu wese ushaka kwakira amafaranga aturutse mu mahanga azajya abanza gusaba uburenganzira muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, bitaba ibyo agahanwa n’amategeko.

Uzafatwa atabyubahirije ashobora gufungwa kugeza ku myaka 10, ndetse ishobora no kugera ku myaka 20 mu gihe bigaragaye ko amafaranga yoherejwe yari agamije gusenya ubukungu bwa Uganda.

Bivuze ko nko kuba umubyeyi yakwakira amafaranga yoherejwe n’umwana we uri mu mahanga cyangwa umuturage ufite mwene wabo uba mu mahanga uyamwoherereza uzajya abanza gusaba uruhushya.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imiyoborere ishingiye ku Itegeko Nshinga muri Uganda, Sarah Bireete, yavuze ko iryo tegeko ritowe ryagira ingaruka zikomeye ku Banya-Uganda batuye mu mahanga.

Ati “Uyu mushinga w’itegeko uvuga ko umuntu wese uba hanze y’igihugu afatwa nk’umunyamahanga. Ibi bishobora kubuza abari mu mahanga gufasha imiryango yabo no gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.”

Bireete yakomeje avuga ko iryo tegeko rishobora kuba rinyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Uganda.

Ati “Ntibishoboka gushyiraho itegeko rishobora gutuma abaturage bagera kuri miliyoni babaho nk’abadafite ubwenegihugu. Ibi binyuranyije n’Itegeko Nshinga.”

Imibare igaragaza ko buri mwaka Abanya-Uganda baba mu mahanga bohereza amafaranga agera kuri miliyari 2.5 z’amadolari ya Amerika, afasha cyane imiryango myinshi mu gihugu.

Abasesenguzi bavuga ko uyu mushinga ushobora no gutuma abaturage ba Uganda baba mu mahanga babaho nk’abadafite ubwenegihugu kuko guhererekanya amafaranga ubundi ari uburenganzira baba bemerewe nta zindi nzira bigombye kunyuramo.

Nubwo hari impaka nyinshi, Guverinoma ya Uganda yo ishyigikiye uwo mushinga, ndetse ushobora gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko ukaba itegeko bitarenze ku wa 10 Gicurasi 2026.

Kwakira amafaranga aturutse mu mahanga bishobora kuba icyaha gikomeye muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages