Ibi bitero byagabwe mu gace ka Ilundu muri Gurupoma ya Itombwe ku wa 7 Kamena 2026. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yasobanuye ko byishe umusore w’imyaka 19 witwa Prince Runezerwa Mahiyabo na Kigeri Mazuru.
Kanyuka yatangaje ko umwana w’imyaka 7 witwa Bajeneza Murontsi, uw’imyaka 12 witwa Nzabakiza Osée, Nyirasafari Chantal w’imyaka 29, Nyamahoro Nyankamirwa w’imyaka 54, Cyubahiro Fataki w’imyaka 18 na Tito Murengera w’imyaka 58 bakomeretse bikomeye.
Iri huriro ryagaragaje ko hari undi musivili wakomeretse bikabije ariko ko imyirondoro ye itaramenyekana, kandi ko hari abantu benshi baburiwe irengero, ariko ko ibikorwa byo kubashakisha byakomwe mu nkokora na drones z’ingabo za Leta ya RDC.
Uretse impfu z’aba baturage ndetse n’inkomere, ibitero by’ingabo za Leta ya RDC byanangije ibyumba by’amashuri mu ishuri ribanza rya Ilundu.
Kanyuka yagaragaje ko gukomeza guceceka k’umuryango mpuzamahanga mu gihe abasivili bari kwicwa n’ingabo za Leta ya RDC bifatwa nk’ubufatanyacyaha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!