00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kivu y’Amajyepfo: Colonel mu ngabo za RDC yirashe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 10 June 2026 saa 11:07
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikorera mu Mujyi wa Baraka mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Colonel Makelele, yirashe ku wa 9 Kamena 2026 afite umugambi wo kwiyahura ariko ntiyapfa.

Amakuru ava muri Kivu y’Amajyepfo avuga ko Col Makelele yirashe ku gicamunsi nyuma yo gutumizwa n’abayobozi bamukuriye, bamukekagaho gukorana n’umwanzi muri iki gihe imirwano yakajije umurego muri iyi ntara.

Ukorera muri sosiyete sivili muri Baraka yatangaje ko ubwo Col Makelele yari kuri hoteli, abasirikare bagerageje kumuta muri yombi ariko arabarwanya, arasa amasasu menshi mbere yo kwirasa hafi y’umuhogo.

Yagize ati "Byatangiriye kuri hoteli. Yanze ko bamufata, arasa amasasu menshi. Nyuma yirasiye hanze ya hoteli ubwo yageragezaga guhunga."

Abasirikare bahise bafata Col Makelele wasaga n’uwapfuye, bamujyana mu bitaro bya Lusambya biherereye mu Mujyi wa Baraka kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwihuse.

Kwirasa kwa Col Makelele kugaragaza umwiryane ukomeje gututumba mu Ngabo za RDC mu gihe zihanganiye n’umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho muri Komini Minembwe ihuza Teritwari ya Fizi, Mwenga na Uvira.

Urugamba rwo ku wa 8 Kamena rwagoye cyane Ingabo za Leta ya RDC kuko zambuwe Santere ya Mikenke. Guhera mu gicuku cyo ku wa 9 Kamena, zagerageje kuyisubiza ariko biranga.

Colonel Makelele yagerageje kwiyahura ariko ntiyapfa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages