Abayobozi bashyizweho ku wa 6 Kamena 2026. Kyalangalilwa Mulondani Nicolas yagizwe Meya w’Umujyi wa Bukavu usanzwe ari umurwa mukuru w’iyi ntara, Nyota Luandja Celine agirwa Meya wungirije.
Komine zigize Bukavu zirimo Bagira, Ibanda na Kadutu na zo zahawe ba Burugumesitiri bashya n’ababungirije, gusa Panzi na Kasha nta bayobozi bashya zahawe.
Ntambuka Pascal yagizwe Umuyobozi wa Teritwari y’Idjwi, Bulikoko René agirwa Umuyobozi wungirije; Elie Rubabura Espoir yagizwe Umuyobozi wa Teritwari ya Kabare, Kasindi Kingombe Benjamin agirwa umwungirije.
Buseyi Jean Bosco yagizwe Umuyobozi wa Teritwari ya Kalehe, Muhamuka Mweze Amza agirwa umwungirije; Sengimana Ruhungande Augustin agirwa Umuyobozi w’umujyi muto wa Minova, Mahombi Mutumai agirwa umwungirije.
Umuyobozi Mukuru wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, yatangaje ko ibi bice byari bimaze igihe kirenga umwaka bitagira abayobozi, bityo ko kubashyiraho byihutirwaga.
AFC/M23 yafashe ibice byinshi muri ibi muri Gashyantare 2025. Yahise ishyiraho Guverineri w’Intara, Emmanuel Birato Rwihimba, kugira ngo akurikirane ubuzima bwabyo bwa buri munsi, muri Kamena uwo mwaka imusimbuza Patrick Busu Bwa Ngwi Nshombo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!