00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kivu y’Amajyepfo: Abaganga ba MSF basagariwe na Wazalendo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 5 May 2026 saa 07:29
Yasuwe :

Abaganga bakorera mu muryango MSF (Médecins Sans Frontières) basagariwe n’abarwanyi bo mu ihuriro Wazalendo rishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo bari bageze mu gace ka Lwindi kari muri teritwari ya Mwenga, intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amashusho yafatiwe muri Mwenga agaragaza abaganga ba MSF bahetse imizigo kuri moto nyinshi, bambaye ‘gillets’ ziriho ibirango by’uyu muryango, bazengurutswe na Wazalendo bambaye impuzankano igisirikare cya RDC cyakoreshaga, bafite intwaro zirimo Machine Gun.

Wazalendo bumvikana bavuga Igiswahili basakuza, bagaragara mu mashusho basubiza inyuma abaganga ba MSF, bisa n’aho igikorwa cyari cyabajyanye kitakunze umunsi bahagarikwa.

Kuri uyu wa 5 Gicurasi 2026, ishami rya MSF muri RDC ryatangaje ko byabaye tariki ya 1 Gicurasi ubwo itsinda ry’abaganga bakorera muri uyu muryango bajyaga muri santere ya Mwenga, Kamituga na Kitutu gusuzuma uko ikibazo cy’ubutabazi gihagaze.

MSF yatangaje ko nubwo abaganga bayo basagariwe, ubu bameze neza kandi ko bakomeje ibikorwa by’ubutabazi muri Mwenga, bafatanyije n’ubuyobozi bwaho.

Uyu muryango waciye amarenga ko nyuma y’ibigaragara mu mashusho, abaganga bawo bashobora kuba baremerewe gukomeza urugendo, bakomereza muri santere ya Mwenga.

Wagize uti "Turi kuvugana n’abo bireba kugira ngo tumenye neza uko iki kibazo cyavutse no kugira ngo habeho ituze n’umutekano by’abantu bacu kandi banagaruke amahoro."

MSF yatangaje ko ari umuryango wigenga kandi utagira uruhande ubogamiraho, ufite inshingano y’ibanze yo guha ubuvuzi bwihuse abagizweho ingaruka n’intambara, ibyorezo, ibiza n’ababuze amahirwe y’ubuvuzi.

Uyu muryango watangaje ko uzakomeza gufasha abakeneye ubuvuzi muri Kivu y’Amajyepfo n’ahandi muri RDC kandi ko utazigera ubogamira ku ruhande urwo ari rwo rwose.

MSF yatangaje ko iri mu biganiro n'abo bireba kugira ngo isobanukirwe ibyabaye ku baganga bayo
Amashusho yagaragaje Wazalendo basubiza inyuma abaganga ba MSF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages