Tariki ya 14 Nyakanga 2026, abarwanyi ba ADF bagabye igitero mu mudugudu umwe wo muri Mangina, bica abaturage bane barimo abo barashe, abandi babicisha intwaro gakondo.
Ku mugoroba wa tariki ya 15 Nyakanga, abarwanyi ba ADF bongeye gutera abaturage ba Mangina baturutse mu gace ka Makukulu na Malipizo, bica abandi 10, batwika inzu n’indi mitungo irimo moto.
Kakule Vunyatsi uba muri sosiyete sivile ikorera muri Mangina yagize ati “Amasasu yongeye kumvikana saa ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Mangina iri kwibasirwa n’umwanzi, bityo dusaba ingabo guhiga abadutera aho bihishe. Ingabo zikwiye gukora uburinzi kugira ngo zihagarike ubu bwicanyi.”
Sosiyete sivile zigaragara ko imibare yatangajwe y’abiciwe muri Mangina ari iy’agateganyo, bityo ko ishobora kwiyongera kuko hari abaturage bagishakishwa.
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikurikirana umutekano wo muri RDC zigaragaza ko ADF ari umwe mu mitwe yishe abasivili benshi muri iki gihugu, kuko barenze 1000 mu mwaka ushize.
Uyu mutwe ukorera muri Beni no mu bice byo muri Teritwari ya Lubero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse na Irumu na Mambasa mu Ntara ya Ituri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!