Ihangana rya bombi rikomoka ku kiganiro Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 6 Gicurasi 2026, aho yavuze ko Itegeko Nshinga riri gusuzumwa kugira ngo harebwe niba ryavugururwa, kandi ko nasabwa kuyobora manda ya gatatu, azabyemera.
Fayulu uhamya ko yatsinze amatora abiri yahatanyemo na Tshisekedi ariko akibwa amajwi, yamaganye uyu mugambi, amenyesha Abanye-Congo ko yiteguye kurwanya umushinga watuma Perezida wa RDC ayobora manda ya gatatu.
Tariki ya 9 Gicurasi, Fayulu yagize ati “Tuzakumira umushinga wose wa manda ya gatatu ya Félix Tshisekedi nk’uko twabikoze ku bwa Joseph Kabila. Congo iruta imigambi y’umuntu ku giti cye. Igisubizo cyonyine cyava mu biganiro by’Abanye-Congo bidaheza, si ugukuraho Itegeko Nshinga.”
Kabuya yatangaje ko Fayulu nta mbaraga za politiki afite ku buryo yaburizamo umugambi w’Umukuru w’Igihugu, kuko ngo yaremwe n’ihuriro LAMUKA ritavuga rumwe n’ubutegetsi, na ryo rigera aho rimusiga.
Uyu munyapolitiki ukunda gusingiza Tshisekedi yagize ati “Nta mbaraga za politiki afite, yaremwe na LAMUKA. Ariko se ubwo abayobozi bose ba LAMUKA bamuvagaho, ubu avuze iki? Ni igicucu cye ubwe. Ni yo mpamvu mvuga ko ntazemera ko Fayulu avuga ibinyoma. Nzamwifasha neza kandi nzi ibyo mvuga.”
Fayulu yasubije ko Kabuya ari umuntu udakanganye, kuko ngo mu gihe abandi bafataga imyanzuro ifite icyo ihindura ku gihugu, Umunyamabanga Mukuru wa UDPS yari ashinzwe kubafungurira inzugi gusa.
Yeretse abanyamakuru imyanzuro myinshi yashyizeho imikono mu myaka myinshi ishize, yongeraho ati “Mu gihe cyacu, ubwo twafataga ibyemezo, umurimo wa Kabuya wari ukudufungurira inzugi.”
Abanyapolitiki benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bakomeje kwamagana uyu mugambi, bamwibutsa ko agomba gusimburwa n’undi Munye-Congo ubwo azaba arangije manda ya kabiri mu 2028, ariko UDPS yo isubiza ko nta wayihagarika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!