Kugeza tariki ya 28 Kamena 2026, abo byemejwe ko banduye Ebola bageze ku 1307 barimo 377 bapfuye. Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu igaragaza ko ari abo mu Ntara ya Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, Africa CDC, kigaragaza ko iki cyorezo cyamaze gukwirakwira henshi mbere y’uko gitangazwa bwa mbere muri RDC tariki ya 15 Kamena.
Hari impungenge ko iki cyorezo gishobora kugera mu zindi ntara zihana imbibi n’izagaragayemo iki cyorezo, nka Tshopo, Haut-Uélé, Bas-Uélé, ndetse zashyiriweho ingamba zihagarika amahuriro y’abantu benshi.
Minisitiri w’Umutekano kandi yahagaritse amahuriro y’abantu benshi no mu murwa mukuru, Kinshasa, utuwe n’abantu miliyoni 18, agaragaza ko izi ngamba ari ngombwa bitewe n’ubucucike bwaho.
Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC banenze iki cyemezo, bavuga ko cyashyizweho mu rwego rwo kuburizamo imyigaragambyo bateganyije tariki ya 8 Nyakanga, igamije kwamagana gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!