Gahunda yo kweguza Minisitiri Shabani yatangijwe n’umudepite uhagarariye Kisangani mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC akaba n’umunyamuryango w’ihuriro Union Sacrée riri ku butegetsi, Laddy Yangotikala.
Depite Yangotikala yamenyesheje bagenzi be ko umutekano ukomeje kuzamba mu gihugu bitewe ahanini n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi biri kubera i Kinshasa no mu yindi mijyi ikomeye mu gihugu.
Yagize ati "Waba utuye i Kinshasa cyangwa ahandi, ubujura bwitwaje intwaro bukorwa ku manywa y’ihangu. Mwamenyera niba hari iperereza riri gukorwa? Mwamenya niba hari icyakozwe kirebana no guhamya ibyaha abatawe muri yombi? Umunsi ku wundi, Abanye-Congo nta mutekano bafite. Ese twakomeza guceceka kubera ko turi muri Union Sacrée? Oya."
Uyu mudepite yatangaje ko Minisitiri Shabani atagifitiwe icyizere, amusaba kwegura mu gihe kitarenze amasaha 48 guhera tariki ya 13 Mata 2026, agashyikiriza Perezida Félix Tshisekedi ubwegure.
Biteganyijwe ko abadepite bazajya impaka kuri gahunda ya Depite Yangotikala yo kweguza Minisitiri Shabani, banzure niba agomba kwegura cyangwa kuguma mu nshingano.
Depite Yangotikala akomeje ubukangurambaga muri bagenzi be kugira ngo bashyigikire gahunda ye. Yemeje ko amaze kubona imikono y’abarenga 50 bamushyigikiye.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!