00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiliziya Gatolika muri RDC yitambitse umugambi wa Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 June 2026 saa 05:16
Yasuwe :

Kiliziya Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, yihanangirije ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi ku mugambi wo guhindura Itegeko Nshinga ryo ku wa 18 Gashyantare 2006, ivuga ko byaba ari ugusenya amahame shingiro yubakiyeho Repubulika.

Inama y’Abepisikopi Gatolika muri RDC, CENCO, yavuze ko guhindura Itegeko Nshinga bishobora guteza igihugu ibyago bikomeye, birimo no gucikamo ibice. Umunyamabanga Mukuru wa CENCO, Musenyeri Donatien Nshole, yavuze ko ibiri gukorwa bigaragara nk’amayeri yo guha izindi manda Perezida uriho ubu.

CENCO ivuga ko Itegeko Nshinga rya 2006 ari umusaruro w’ubwumvikane bwa politiki bwagezweho bigoranye, nyuma y’ibibazo byinshi RDC yanyuzemo kuva yabona ubwigenge. Ku bw’iyo mpamvu, Kiliziya ivuga ko kurihindura mu nyungu za politiki byaba ari uguhungabanya amahame yubatse igihugu.

CENCO yemeza ko nta mpamvu, nta bwihutirwe, ndetse nta n’inyungu igihugu gifite mu guhindura Itegeko Nshinga. Ivuga ko icyihutirwa muri RDC ari amahoro, imibereho myiza y’abaturage, ubumwe n’ubusugire bw’igihugu.

Musenyeri Donatien Nshole yavuze ko nta mpamvu n'imwe ihari yatuma Itegeko Nshinga rihinduka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages