00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Uwahoze ari Minisitiri wari wabuze, yatawe muri yombi ashinjwa kwishimuta

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 March 2026 saa 01:58
Yasuwe :

Raphael Tuju wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, wari waburiwe irengero ku wa Gatandatu, yatawe muri yombi ashinjwa kwishimuta.

Raphael Tuju yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya kuva muri Mata 2008-2009 ku butegetsi bwa Perezida Mwai Kibaki, ayobora igihe gito mbere y’uko Guverinoma ihindurwa.

Ku wa 23 Werurwe 2026 byatangajwe ko yatawe muri yombi nyamara biza kugaragara ko bitari byo aranafungwa.

Akigera muri kasho yagize ibibazo by’ubuzima, ahabwa abaganga bo mu Bitaro bya Karen bajya kumuha ubufasha aho afungiye nyuma yo gutabwa muri yombi.

Abapolisi batangaje ko nubwo uyu mugabo arwaye atarekurwa hashingiwe ku mabwiriza bahawe n’abayobozi bakuru.

Umwe yagize ati “Ni ku mategeko yavuye hejuru. Turi kubahiriza amabwiriza twahawe ndetse ntabwo twamurekura ubu.”

Tuju yatawe muri yombi nyuma yo kwigaragaza kuri polisi, kuko hari hashize igihe gito abanyamategeko be n’umuryango we bagaragaza ko yaburiwe irengero.

Yijyanye kuri polisi kugira ngo agaragaze ukuri kw’ibivugwa ko yabuze ariko ibintu bihindura isura arafungwa.

Mbere gato y’uko atabwa muri yombi, Tuju yari yabwiye Citizen TV yo muri icyo gihugu ko yagiye kwihisha nyuma yo gukurikirwa n’imodoka idafite ikimenyetso.

Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Mohammed Amin, yavuze ko Tuju yari mu rugo rwe igihe cyose, avuga ko ari ibura rye ryateguwe aho kuba ikibazo cy’ukuri cy’umuntu washimuswe.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Amin yashije Tuju kubeshya abaturage, avuga ko polisi yahise ijya kurindira umutekano ubwo havugwaga iby’ibura rye.

Tuju amaze igihe kinini ahanganye n’ikibazo cy’amategeko cyo kugurisha imitungo ye iri mu mujyi wa Nairobi kubera inguzanyo ya banki itararishwe.

Uwahoze ari Minisitiri muri Kenya wari wabuze yatawe muri yombi ashinjwa kwishimuta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages