00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Uwabaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yafungiwe mu myigaragambyo

Yanditswe na Uwizeyimana Rosette
Kuya 9 June 2026 saa 10:25
Yasuwe :

Inzego z’umutekano zo muri Kenya zataye muri yombi uwahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, David Maraga, ubwo yari mu myigaragambyo yamagana ibikorwa byo kwangiza ibidukikije.

Maraga n’abo bifatanyije bigaragambirije mu muhanda werekeza kuri Pariki y’Igihugu ya Nairobi ku wa 8 Kamena 2026, bagaragaza ko icyanya cyahariwe kurengera ibidukikije gifite ubuso bwa kilometero kare 117 kitakubakwamo gare y’imodoka.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Polisi ifata itsinda ry’abigaragambyaga bari bicaye hagati mu muhanda mugari, bashinja urwego rwa Kenya rushinzwe kurengera inyamaswa zo ku gasozi (KWS) gutanga igice cyo muri iki cyanya.

Mu mwambaro w’amabara y’ishyaka rye (United Green), Maraga yagaragaye yinjizwa mu gice cy’inyuma cy’ikamyo, mu gihe bagenzi be bari bamukikije bateraga hejuru bati “Nihabeho pariki.”

Nyuma Maraga yaje kurekurwa, ariko yanga kuva kuri sitasiyo ya Polisi, avuga ko yemera gusohokamo mu gihe abo bafunganywe na bo barekurwa.

Maraga yatangarije ku rubuga rwa X ati “Mu gitondo cy’uyu munsi natawe muri yombi hamwe n’abandi Banya-Kenya bakunda igihugu, ubwo twari mu rugendo rwo kugeza ubusabe kuri KWS turwanya itemwa ry’igice cya Pariki ya Nairobi kugira ngo hubakwe parikingi y’imodoka 1300.”

KWS yo yamaganiye kure ubutumwa bwa Maraga, ivuga ko imishinga yayo irimo uwo kubaka gare ku nyubako yakira inama no kubaka ikigo gishyirwamo inyamaswa zitagira imiryango igamije inyungu rusange.

Maraga n'abamushyigikiye bo mu ishyaka rye bafunze umuhanda, basaba ko ubutaka bwa Pariki ya Nairobi butakubakwamo gare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages