KEBS yavuze ko igenzura rishya ndetse n’ibizamini byakorewe muri laboratwari byagaragaje ko izo nzoga zujuje amabwiriza y’ubuziranenge akoreshwa muri Kenya no mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Ibi byatangajwe nyuma y’uko ku wa 5 Kanama 2026, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, gihagaritse by’agateganyo zimwe mu nzoga, zirimo eshanu zikorerwa muri Kenya.
KEBS yavuze ko izo nzoga zakorewe igenzura rikomeye ririmo kureba niba zujuje ubuziranenge, kugenzura aho zikorerwa, uko zicuruzwa ndetse no kuzipima muri laboratwari.
Yagize iti “KEBS irashaka guhumuriza abaguzi, abafatanyabikorwa mu bucuruzi n’abaturage muri rusange ko inzoga eshanu ziherutse guhagarikwa na Rwanda FDA zakorewe igenzura rikomeye kandi zagaragaye ko zujuje ubuziranenge bwa Kenya n’ubwa Afurika y’Iburasirazuba.”
Izo nzoga ni Kenya King Gin na Safari Gin zikorwa na London Distillers Kenya Ltd; Avalon na Sweet Berry Potable Spirits zikorwa na Zheng Hong (K) Ltd; ndetse na Gilbey’s Gin ikorwa na Kenya Breweries Ltd.
KEBS yavuze ko izo nzoga zifite ibimenyetso byemewe by’ubuziranenge kandi zikomeje kuzuza ibisabwa mu bijyanye n’umutekano, ubuziranenge ndetse n’amakuru ashyirwa ku bipfunyika byazo.
Nyuma y’icyemezo cya Rwanda FDA, KEBS yatangaje ko yahise itangiza isuzuma ryimbitse ry’inyandiko zigaragaza uko izo nzoga zahawe ibyemezo by’ubuziranenge, raporo z’igenzura, uburyo zikorerwa ndetse n’ibyavuye mu bizamini bya laboratwari.
Iryo suzuma ryanahuje abahagarariye inganda zikora izo nzoga, Ishyirahamwe ry’Abakora Ibicuruzwa muri Kenya, inzego z’ubuziranenge zo mu bihugu bya EAC byarebwaga n’iki kibazo ndetse na komite ya EAC ishinzwe kugenzura ubuziranenge no gupima ibicuruzwa.
KEBS yavuze ko raporo za laboratwari zakozwe mbere zagaragazaga ko izo nzoga zujuje ibisabwa ku bipimo bya ethyl alcohol, methanol, higher alcohols, esters, aldehydes na volatile acids.
Hagati ya tariki ya 7 n’iya 10 Kanama, KEBS yongeye kugenzura inganda zikora izo nzoga ndetse ifata ibindi bipimo bishya byo kujyana muri laboratwari. Igenzura ryarebye uburyo bwo gukora, kugenzura ubuziranenge, isuku, uburyo bwo gupfunyika n’amakuru ashyirwa ku bicuruzwa.
KEBS yavuze ko ibizamini bishya na byo byemeje ko izo nzoga uko ari eshanu zujuje ibisabwa ku rugero rwa alcohol, methanol n’ibindi bipimo bijyanye n’umutekano n’ubuziranenge.
Iki kigo cyatangaje ko kiri mu biganiro na Rwanda FDA ndetse n’izindi nzego zo mu karere kugira ngo hamenyekane impamvu nyamukuru zatumye izo nzoga zihagarikwa by’agateganyo.
KEBS yagize iti “Turimo kuvugana na Rwanda FDA ndetse n’izindi nzego zo mu karere kugira ngo tumenye ishingiro ry’ihagarikwa ry’agateganyo kandi haboneke igisubizo cya tekiniki binyuze mu buryo bwashyizweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”
KEBS yavuze ko izakomeza gukorana n’inzego zo mu karere mu gushaka igisubizo kuri iki kibazo, ari na ko hirindwa ko umutekano w’abaguzi uhungabana ndetse n’icyizere ku bicuruzwa byo muri Kenya kigakomeza kubungabungwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!