Iyi myigaragambyo ikurikiye iyabaye mu cyumweru gishize, aho abaturage bo muri Nanyuki bagerageje kwinjira muri ibi birindiro, babiri bararaswa, bahasiga ubuzima.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Kenya byumvikanye kubaka iki kigo muri Laikipia, Urukiko Rukuru rwa Nairobi ruhagarika by’agateganyo iyi gahunda mu gihe abaturage benshi bari bakomeje kuyamagana.
Amerika yo yasobanuye ko impamvu y’iki cyemezo ari uko muri Kenya ari hafi y’ahibasiwe na Ebola, ndetse no kugira ngo Abanyamerika bashobore kuvurwa mu buryo bwihuse kandi ku gihe.
Amashusho yafashwe na BBC agaragaza ko ibikorwa byo kubaka iki kigo muri Laikipia bikomeje, nubwo hari abavuga ko binyuranyije n’amategeko ya Kenya.
Kuri uyu wa 9 Kamena, amatsinda mato y’abigaragambya yagaragaye muri Nanyuki azunguza amabendera ya Kenya, afite n’ibyapa byanditseho ubutumwa bwamagana gahunda yo kubaka iki kigo.
Umwe mu bigaragambyaga witwa Priscilla yagize ati "Ubutumwa bwanjye ni ubu: Laikipia si ahantu ho kujugunyira ibyo abandi badashaka, kandi ijwi ryacu rigomba kumvikana."
Polisi ya Kenya yakoresheje imyuka iryana mu maso mu guhosha imyigaragambyo yabaye rwagati mu mujyi wa Nanyuki, ndetse hari abavuga ko bumvise n’amasasu araswa.
Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo yibasiye cyane RDC. Kugeza ku wa 8 Kamena, byamejwe ko handuye abantu 608 barimo 102 bamaze gupfa. Muri Uganda hagaragaye 19 banduye ariko muri Kenya nta n’umwe urahagaragara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!