00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kabila yamaganye umugambi wa Tshisekedi wo kugundira ubutegetsi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 June 2026 saa 09:56
Yasuwe :

Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yamaganye umugambi wa Perezida Félix Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga, ashinja ubutegetsi bwe ubwibone no kurangwa n’ibikorwa byambura Abanye-Congo ubwisanzure.

Ubutumwa bukubiye mu itangazo ryasohotse mu ijoro ryo ku wa 11 Kamena 2026, nyuma y’iminsi ibiri Abadepite bo muri RDC batoye ku bwiganze umushinga w’amatora ya kamarampaka ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga, ugamije gufasha Tshisekedi kurenza manda ebyiri ari ku butegetsi.

Kabila yatangaje ko RDC iri kujya mu manga kandi ko ishobora gusenyuka, igacikamo ibice mu gihe hatagira igikorwa byihuse mu guhindura uburyo iyobowe kuko burimo ibibazo byinshi.

Yagize ati "Igihugu cyacu kiyobowe mu buryo bw’ubwibone, bwica ubwisanzure, bumunga kandi burimo ivangura ryinshi rikorerwa ibyiciro byinshi by’Abanye-Congo. Aho bibera bibi cyane ni uko kiyobowe mu buryo butubahiriza amategeko yose yashyizweho."

Kabila yagaragaje ko ijwi ry’igitugu rikoreshwa n’ubutegetsi buriho n’itora ry’umushinga wa kamarampaka ryakozwe n’Inteko Ishinga Amategeko yiganjemo abashyigikiye Tshisekedi, bigaragaza mu buryo bweruye ko gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga itakiri amagambo ahwihwiswa.

Yasobanuye ko Itegeko Nshinga ari ikintu cy’ingenzi kidakwiye gukorwaho kuko ari ryo riza imbere y’ibindi byose bihuza Abanye-Congo, bityo ko kurihindura byaba ari ukugambanira igihugu mu buryo bukomeye.

Ati "Intambwe ikomeye yamaze guterwa iganisha ku kugumishaho ubutegetsi bw’igitugu no gushyiraho ubutegetsi bitazwi igihe buzarangirira, nta n’icyizere gihari cy’uko hazabaho impinduka za politiki zishingiye kuri demokarasi."

Yakomeje ati "Igihugu cyacu kiri kugenda gihinduka nk’inkono y’amazi ari kubira yenda guturika kubera ko cyambuwe oxygène ya demokarasi isanzwe ari ingenzi ku mutuzo wacyo n’imibanire myiza."

Kabila yatangaje ko buri Munye-Congo afite inshingano yo kurwanira igihugu mu gihe cyugarijwe, ko abanyamahanga n’amahanga byo biba bigamije inyungu zabyo, bityo ko badakwiye kubategereza ngo bibashakire igisubizo, ahubwo ko abenegihugu bagomba kubyikorera.

Ati "Mu gihe Leta yafashe icyemezo cyo guhindura Itegeko Nshinga, kandi hari ingaruka byagira ku gihugu, mfite inshingano yo kubibutsa ko ingingo ya 64, igika cya 1 cy’Itegeko Nshinga ryacu, ivuga ko buri Munye-Congo afite inshingano yo kurwanya umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bifashisha ububasha bafite mu kurenga ku Itegeko Nshinga. Si uburenganzira gusa, ni inshingano ku gihugu."

Joseph Kabila yavuze ko ashingiye kuri iyi nshingano, yamaganye akomeje umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga, asaba Abanye-Congo gukanguka, bagahuza imbaraga, bagashyigikira kandi bakitabira ibikorwa byose, byaba ibyatangajwe n’ibitaratangazwa, bigamije kuwurwanya.

Joseph Kabila yasabye Abanye-Congo bose kurwanya umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga rya RDC
Abadepite baharuriye Perezida Tshisekedi inzira yo kuguma ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages