Kabila yatanze iki kirego mu rukiko rwa Amerika i Washington, aho asaba gukurwaho ku rutonde rw’abafatiwe ibihano kuva muri Mata 2026, bishingiye ku kuba ashinjwa gutera inkunga ihuriro AFC/M23 rirwanya Leta ya RDC.
Mu nyandiko y’amapaji 16 yatanzwe mu ntangiriro za Kanama, abunganira Kabila bahakana byimazeyo ibyo Leta ya Amerika imushinja, bavuga ko icyemezo cya Minisiteri y’Imari gishingiye ku birego bidafite ishingiro kandi bitagira ibimenyetso bifatika.
Amerika ishinja Kabila guha AFC/M23 inkunga y’amafaranga, gushishikariza abasirikare ba Leta ya RDC gutoroka no kuba yaragiye i Goma mu 2025 mu gihe igenzurwa n’abarwanyi b’iri huriro.
Abamwunganira bavuga ko nta kimenyetso cyerekana amafaranga yaba yarahaye iri huriro cyangwa abasirikare yaba yarashishikarije gutoroka. Banibutsa ko mu gihe Kabila yari ku butegetsi, ingabo za RDC zatsinze M23 mu 2013.
Kabila avuga ko ibihano yashyiriweho ari icyemezo gishingiye ku byifuzo by’ubutegetsi bw’i Kinshasa bumurwanya, aho mu mwaka ushize Urukiko Rukuru rw’igisirikare cya RDC rwamukatiye igihano cy’urupfu adahari.
Kabila avuga ko ibi bihano byangije isura ye ku rwego mpuzamahanga, bityo ko bikuweho yakongera kugirirwa icyizere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!