Mu mashusho yasangije abamukurikira kuri Instagram, ku wa 29 Kamena 2026, Obinna yavuze ibyo yabonye mu Rwanda byamweretse ko iterambere ritagirwamo uruhare na Leta gusa ahubwo n’abaturage babigiramo uruhare.
Yanashimangiye ko iterambere ry’u Rwanda ari umusaruro w’ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage, ibintu atekereza ko Kenya ikirwana no kugeraho.
Yavuze ko abaturage ba Kenya benshi bihutira kwinubira ubuyobozi bwabo ariko bagateshuka kuzuza inshingano zabo zo guteza imbere igihugu cyabo binyuze mu guharanira ituze no kubungabunga umutungo iki gihugu gifite.
Ati “Nkubutse mu Rwanda, kandi nize ibintu bicye. Ariko isomo ry’ingenzi nahigiye ni uko muri Kenya, dukwiye ubuyobozi dufite.
Yifashishije ingero, Obinna yavuze ko yashimishijwe n’ukuntu ibice bitandukanye by’u Rwanda bisa neza, atari mu Murwa Mukuru Kigali gusa, ahubwo ari no mu ntara zitandukanye. Avuga ko abaturage barwo babyitaho nk’inshingano.
Obinna yavuze ko mu Rwanda amategeko y’umuhanda yubahirizwa uko bikwiye bitandukanye no muri Kenya.
Abwira Abanya-Kenya, yagize ati “Nta muyobozi w’ikinyabiziga cyangwa umugenzi n’umwe nahabonye utambara ingofero yabugenewe. Ibyo si ibya Leta gusa, ni iby’ituze ryanyu”.
Yakomeje agira ati “N’ubu tugiye kujya mu yandi matora. Abo bantu bari kwijujuta ubu bazakomeza batore abayobozi kandi bazi ko badakora neza. Bongere bagaruke kwijujuta na none”.
Ibi byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bemera ko abaturage ba Kenya bagomba gushyira akabaraga mu kurinda ibyagezweho nk’uko no mu Rwanda bimeze.
Ni mu gihe abandi bo bavuga ko Leta ya Kenya ikwiye kubanza ikongeramo imbaraga mu buyobozi bufite ireme no mu gutanga serivise zinoze ku baturage bayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!