00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PPRD ya Kabila yakemanze Tshisekedi washatse guhwika abaturage yifashishije abasenyeri

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 July 2026 saa 10:37
Yasuwe :

Umunyamabanga Uhoraho Wungirije w’Ishyaka rya PPRD rya Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ferdinand Kambere, yagaragaje impungenge ku biganiro bihuriweho bidaheza bigomba guhurirwamo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Kambere yagaragaje ko kuba abasenyeri baheruka gutangaza ko Perezida Felix Tshisekedi yemeye ibiganiro bidaheza bizahuza abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bisa n’aho ari kubakoresha kugira ngo baburizemo imyigaragambyo yari iteganyijwe kuwa 22 Nyakanga 2026.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri RDC batangaje ko ku wa 22 Nyakanga 2026, hagomba kuba imyigaragambyo yo kwamagana Tshisekedi n’ibikorwa bye birimo gushaka guhindura Itegeko Nshinga.

Kambere yasobanuye ko kuri we abona Tshisekedi atemeye ibiganiro mu by’ukuri ahubwo yashatse gukoresha abasenyeri ngo kuko iyo aza kuba yabyemeye, yari kuba ari we ubitangariza abaturage.

Ati “Twashakaga ko ari we ubwe ubyitangariza[Tshisekedi]. Hariya bashatse gukoresha Cardinal Ambongo.”

Ibi ni ibiganiro bigamije gusasa inzobe muri Politiki n’imiyoborere y’igihugu imbere muri RDC.

Bigomba guhuza abatavuga rumwe n’ubutegetsi, abayobozi b’amadini, imiryango itari iya Leta, n’abandi hagamijwe kurebera hamwe igikwiye gukorwa mu kunoza imiyoborere y’igihugu no gukemura ibibazo byugarije abanye-Congo.

Mu bihe bitandukanye Perezida Tshisekedi yagiye agaragaza ko ashyigikiye ibyo biganiro, ariko akajya ashyiramo amananiza yagiye atuma bidakorwa kandi byari byitezweho ibisubizo.

Mu gutangaza ko Guverinoma ya RDC yemeye ibyo biganiro, hifashishijwe Cardinal Fredolin Ambongo ukunze kutaripfana ku bibazo by’imiyoborere mibi muri iki gihugu, mu mashusho yanagaragayemo abandi basenyeri n’aba-protestants n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya.

Nubwo bimeze bityo, Perezida w’Ishyaka ADD Congo, Prince Epenge, yagaragaje ko ibyatangajwe n’abasenyeri n’abapasiteri bitazabuza imyigaragambyo kuba kuko ibibazo bagomba kwerekana bitarakemurwa.

Yakomeje agaragaza ko nubwo batemera imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw’Igihugu ari na ko bagomba kurwanya abashaka guhindura Itegeko Nshinga.

Ati “Turi kurwana n’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba ndetse n’agatsiko k’amabandi muri Kinshasa kagizwe n’abo bashaka guhindura Itegeko Nshinga.”

Kambere yakomeje agaragaza ko Tshisekedi akomeje kugaragaza inyota yo kwikubira ubutegetsi ashaka guhindura Itegeko Nshinga kandi kuri we asanga ritari rikwiye guhinduka.

Yanaboneyeho kwamagana igitugu cya Tshisekedi cyatumye bamwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka rye batabwa muri yombi. Abo barimo Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka, Ramazani Shadary na Visi Perezida waryo, Aubin Minaku mu gihe Joseph Kabila we yakatiwe urwo gupfa aho ari mu buhungiro.

Ferdinand Kambere wa PPRD rya Kabila yagaragaje ko Tshisekedi ashaka gukorehsha abasenyeri mu nyungu ze bwite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages