00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzoga zihariye 95% by’ibituma urubyiruko rw’u Rwanda rujyanwa mu bigo ngororamuco

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 2 August 2026 saa 01:44
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yibukije Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kumva neza urugamba rwatangiye rwo guhangana no kunywa inzoga mu buryo bukabije no kunywa izitujuje ubuziranenge kuko imibare yerekana ko abagera kuri 95% by’abajyanwa mu bigo ngororamuco babiterwa n’inzoga.

Ibyo yabigarutseho ku wa 1 Kanama 2026 ubwo mu kigo ngororamuco cya Iwawa hasozwaga amahugurwa y’abarenga 2001 bari bamaze igihe bahagororerwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yavuze ko nubwo impamvu zituma abantu bajyanwa mu bigo ngororamuco zitandukanye, ariko inzoga ziri mu biteye impungenge kurushaho.

Ati “95% by’urubyiruko rwasanzwe muri ibi bigo ngororamuco babiterwa n’impamvu zifite aho zihuriye no kunywa inzoga. Abenshi batangira banywa inzoga bakagera aho batangira kunywa nyinshi cyane, bikazamo no kunywa n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye.”

Minisitiri Habimana yaboneyeho kwibutsa abo basoje kugororwa ko impamvu zabazanye mu bigo ngororamuco, by’umwihariko izijyanye no kunywa inzoga zikabije n’ibiyobyabwenge, ubu zahagarikwe ngo zicike kandi ko na bo bagomba gukomeza kuri uwo mujyo.

Ati “Turi mu rugamba rwo guca inzoga n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge no kwigisha abaturage. Turasaba abaturage kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge ariko no kureka kunywa inzoga byo kunywera gusinda muri rusange.”

Kwizera Oligène wasoje amahugurwa nyuma yo kujyanwa Iwawa azira gukora inzoga zitujuje ubuziranenge, yarondoye amoko anyuranye y’izo yakoraga n’uburyo umunsi umwe aje kuziranguza i Kigali aza gutabwa muri yombi. Gusa, ubu avuga ko hari icyo yize.

Ati “Mu gihe nari maze hano nahigiye umwuga w’ubwubatsi kandi mu muryango nyarwanda ngiyemo nizeye ko ubumenyi nawungutsemo nzabukoresha mu kwiteza imbere ngarutse mu muryango nyarwanda.”

Twizeyimana Vincent we wanywaga inzoga z’ibyuma, yavuze ko zari zaramubase ndetse agira n’abandi inama yo kuzizibukira kuko ahamya ko no kukwambura ubuzima biba bishoboka.

Inzoga zitujuje ubuziranenge ziri mu byo Leta yahagurukiwe no kurwanya muri iyi minsi bitewe n’uburyo zikomeje kugira ingaruka ku baturage zirimo n’impfu.

Imibare ya Polisi y’u Rwanda igaragaza ko muri aya mezi arindwi ashize ya 2026, abantu 50 byamaze kubahitana mu gihe abandi 100 bahanganye n’ingaruka zatewe no kuzikoresha harimo n’abamaze guhuma.

Ibyo biri mu byatumye Leta ishyiraho amabwiriza agenda ategura ibinyobwa gakondo, aho uretse ibitegurwa umuntu afatira iwe mu rugo byonyine, ibigenewe gukorerwa mu bucuruzi no mu birori by’abantu benshi bizajya bisabirwa uruhushya.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yavuze ko nubwo impamvu zituma abantu bajyanwa mu bigo ngororamuco zitandukanye, ariko inzoga ziri mu biteye impungenge kurushaho
Abantu 2000 basoje amahugurwa bahererwaga mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yasabye urubyiruko kuzibukira ibiyobyabwenge kuko byica ejo heza harwo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages