00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkuru mu mafoto: Uko byifashe mu Burasirazuba bwa RDC, aho Ebola isya itanzitse

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 23 May 2026 saa 03:36
Yasuwe :

Igikuba cyaracitse tariki ya 15 Gicurasi 2026, ubwo Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangazaga ko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara, kandi ko umuntu wapfiriye mu Mujyi wa Bunia mu Ntara ya Ituri mu kwezi gushize ari cyo cyamwishe.

Kuva uwo munsi, imibare y’abo bitangazwa ko banduye iki cyorezo, abo bikekwa ko banduye, abo cyishe yakomeje gutumbagira.

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima, OMS, watangaje ko kugeza tariki ya 22 Gicurasi, abo byaketswe ko banduye bageze kuri 750 barimo 177 bapfuye.

OMS yasobanuye ko hari impungenge ko abanduye iki cyorezo n’abo cyishe ari benshi cyane kurusha abo, bitewe n’uko hari imbogamizi mu kugikumira kuko kiri mu bice bifite imiturire icucitse birimo Umujyi wa Bunia, Mongbwalu na Rwampara, kandi ko hari aho bigoye kugera bitewe n’umutekano muke.

Nubwo Ebola iri mu byorezo byica ku muvuduko wo hejuru, bisa n’aho Abanye-Congo batagifiteho amakuru ahagije kuko ntibatinya kwishyingurira abapfuye mu buryo busanzwe, kabone n’iyo baba bagaragazaga ibimenyetso byacyo birimo umuriro mwinshi, kuva amaraso menshi no kuruka.

Tariki ya 21 Gicurasi, abaturage bateye ibitaro bya Rwampara biri kuvurirwamo abarwayi ba Ebola n’abo bakeka ko bayirwaye, bashaka gutwara ku ngufu umurambo w’uwabo wahapfiriye. Abaganga barabyanze, bateza imvururu zikomeye, batwika ibikoresho byaho birimo amahema n’ibitanda.

Muri Ituri no mu bindi bice byo mu Burasirazuba bwa RDC nka Goma, abaganga b’Abanye-Congo, abo mu muryango Croix Rouge na MSF (Médecins Sans Frontières) bari kwita ku barwayi amanywa n’ijoro kugira ngo baramire ubuzima bwabo, abashinzwe umutekano bakababa hafi kugira ngo hatagira ubasagarira.

Ihuriro AFC/M23 ryakajije umutekano w’ahari kuvurirwa abakekwaho Ebola nyuma y’aho tariki ya 17 Gicurasi umurwayi w’iki cyorezo agaragaye mu Mujyi wa Goma. Mu gace ka Kanyaruchinya kari mu majyaruguru, hashyizweho site iri gusuzumirwamo abakoresha umuhanda ujya muri Teritwari ya Rutshuru.

Iki cyorezo cyageze no muri Uganda, ahamaze kwandura abantu batanu barimo batatu baturutse mu Burasirazuba bwa RDC. Umwe muri bo yarapfuye, undi ntakigaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara; ibica amarenga ko yaba yaramaze gukira.

Kubera ko iki cyorezo cyageze mu bice byegereye imipaka, u Rwanda rwakajije ibikorwa byo kugikumira, zirimo gusuzuma abantu bose binjirira ku mipaka y’i Rubavu na Rusizi.

Guhera ku wa 22 Gicurasi, nta munyamahanga uheruka muri RDC mu gihe kitarenze iminsi 30 wemerewe kwinjira mu Rwanda. Ku Banyarwanda n’abanyamahanga bafite ibyangombwa byo gutura baherukayo, bazajya babanza gushyirwa mu kato nk’uko amabwiriza y’ubuzima abiteganya.

Hakurya y’inyanja, naho ingamba zo gukumira iki cyorezo zarakajijwe nubwo OMS yagaragaje ko ibyago by’uko cyakwirakwira mu Isi yose ari bike. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntiziri kwakira abamaze iminsi itarenze 21 bavuye muri RDC na Uganda.

Amerika ni cyo gihugu cyo hanze ya Afurika gifite umwenegihugu wanduye Ebola. Uwo ni Dr. Peter Trafford ukorera umuryango wita ku barwayi mu bitaro bya Nyankunde biri muri Ituri. Uyu muganga yamaze kujyanwa mu bitaro byo mu Budage kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwihariye.

Abakozi ba Croix Rouge bitegura gushyira mu isanduku umurambo w’uwiciwe na Ebola muri Bunia
Abagore bo muri Bunia barahangayitse bikomeye nyuma yo kumenya ko umuntu wabo yishwe na Ebola
Abakozi ba Croix Rouge bakuraga umurambo mu bitaro bya Centre Médicale Evangelique muri Bunia, bawushyira mu modoka ngo ujyanwe gushyingurwa
Léonce Bisimwa wo muri Bunia yaraturitse ararira nyuma yo kumenya ko uwo mu muryango we yishwe na Ebola ubwo yari mu bitaro Centre Médicale Evangelique
Ibitaro bikuru bya Rwampara byagizwe site y'umwihariko yo kuvurirwamo abakekwaho Ebola. Nta baturage bahinjira keretse abafite uruhushya
Abakozi ba Croix Rouge bari gukora ibishoboka kugira ngo udukoko twose twatera iki cyorezo twaba turi mu bitaro bya Rwampara dupfe
Mbere yo gusohora umurambo w’uwishwe na Ebola, abakozi ba Croix Rouge babanje gutera mu bitaro bikuru bya Rwampara umuti wica udukoko
Umupolisi washinzwe kurinda umutekano w'ibitaro bikuru bya Rwampara ubwo abaturage batwikaga amahema yaho kubera ko bimwe umurambo
Abaturage bimwe umurambo, batwika amahema n'ibitanda by'abarwayi mu bitaro bikuru bya Rwampara
Imbangukiragutabara yari igejeje uyu mugabo mu bitaro bikuru bya Bunia nyuma y’aho byemejwe ko Ebola yagaragaye muri Ituri
Uyu mugore yagiye ku bitaro bikuru bya Bunia yambaye agapfukamunwa, mu rwego rwo kwirinda Ebola
U Rwanda rwakajije ingamba zo gukumira Ebola kugira ngo hatagira uyinjiza ku butaka bwarwo
Aba bagore bo muri Bunia ntibiyumvishaka uko umuntu wabo yari amaze gupfa azize Ebola
Hirya no hino muri Bunia hashyizwe ibyapa bisobanura uko Ebola yandura, ibimenyetso byayo n'uburyo bwo kuyirinda
Abaturage bo muri Bunia bari mu gahinda kenshi ubwo bajyaga gufata umurambo w'uwishwe na Ebola
Dr. Peter Trafford yashyizwe mu kato mu bitaro bya Charité biri mu Budage, nyuma yo kuvanwa muri RDC. Abana be babiri bemerewe kumurebera mu idirishya
Abakozi ba Croix Rouge bari kugira uruhare rukomeye mu gufasha abarwayi ba Ebola n'abakekwaho kuyirwara
Indege ya MSF yari yikoreye ibikoresho by'ubuvuzi yaguye ku kibuga cy'indege cya Bunia tariki ya 19 Gicurasi
Uyu mugore wo muri Bunia yagowe no kwakira inkuru y'urupfu rw'uwo mu muryango we
I Goma bateguye ikigo kizajya kivurirwamo abarwaye Ebola cyangwa abo bikekwa ko bayirwaye
AFC/M23 yakajije umutekano w'ishami rya laboratwari y'igihugu (INRB) riri i Goma, riri gusuzumirwamo ibipimo bifatwa abakekwaho ubwandu bwa Ebola
Ku muhanda uhuza Kanyaruchinya na Goma, abatwara amakamyo bari gupimwa umuriro nka kimwe mu bimenyetso bya Ebola
Uyu mukozi ari kwandika amakuru ari kuva mu bipimo bifatirwa kuri site Kanyaruchinya
Abaturage basanzwe bari kunyura kuri site ya Kanyaruchinya na bo bari gupimwa umuriro kugira ngo badakwirakwiza iki cyorezo
Ingamba z'isuku zakajijwe kuri site ya Kanyaruchinya, mu majyaruguru y'Umujyi wa Goma
Kubahiriza isuku ni kimwe mu biri gufasha abanyura muri Kanyaruchinya kwirinda Ebola
Mu bantu bose berekeza i Goma, nta n'umwe uri kurenga kuri site ya Kanyaruchinya adapimwe umuriro
I Kampala ku bitaro bya Kibuli Muslim Hospital, aho Umunye-Congo wari urwaye Ebola yapfiriye
Abapima umuriro muri Kanyaruchinya bahawe ibikoresho by'ubuvuzi bibarinda kwandura
Iyi mbangukiragutabara yagaragaye muri Uganda, bikekwa ko yari itwaye uwahuye na Dr. Trafford wanduriye Ebola muri Bunia

Amafoto: Reuters


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages