00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomere z’abasirikare b’u Burundi zuzuye mu bitaro by’i Bujumbura

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 8 December 2025 saa 05:50
Yasuwe :

Inkomere z’abasirikare b’u Burundi bamaze iminsi zihanganiye na AFC/M23 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zuzuye mu bitaro bitandukanye byo mu ntara ya Bujumbura.

Kuva mu ntangiriro z’icyumweru gishize, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo hari kuba imirwano ikomeye. Ingabo z’u Burundi, iza RDC na Wazalendo biri kurushwa imbaraga, kuko byambuwe ibice byinshi.

Abarwanyi ba AFC/M23 bavuye muri santere ya Kamanyola mu cyumweru gishize, ubu bageze mu gace ka Sange kari mu ntera y’ibilometero 30 berekeza mu mujyi wa Uvira.

Urubuga SOS Medias rw’Abarundi rwatangaje ko mu bitaro bya gisirikare bya Kamenge byonyine, bicumbikiye inkomere 87 z’abasirikare b’u Burundi.

Umunyamakuru wageze kuri ibi bitaro yagize ati "Kumenya ko ari bo biroroshsye: abenshi bambaye imyambaro itukura ya siporo. Abenshi bafite ibipfuko ku maboko."

Izindi nkomere zoherejwe mu bindi bitaro birimo Tanganyika Care Polyclinic. Ibitaro byinshi by’i Bujumbura biracucitse cyane kubera iki kibazo, aho igitanda kiri guhuriraho abarwayi bagera kuri batatu.

Hari amakuru avuga ko kubera gutsindwa, ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Burundi bwasabye abasirikare bacyo gutaha bwangu mu rwego rwo kwirinda ko ubuzima bwabo bwakomeza gutikirira mu ntambara yo muri RDC.

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Ukuboza 2025, ingabo nyinshi z’u Burundi, Imbonerakure na Wazalendo ziri guhungira i Bujumbura ziturutse mu mujyi wa Uvira. Abaturage bababonye bavuga ko basaga n’abananiwe cyane.

Igisirikare cy’u Burundi cyohereje ku mupaka abasirikare benshi kugira ngo bakire abahunga mu rwego rwo kubungabunga ituze. Abari kuva muri RDC bari kwamburwa intwaro mbere yo gukomereza aho bacumbika.

U Burundi bwohereje abasirikare hafi ibihumbi 20 muri Kivu y’Amajyepfo. Inyinshi zagiye mu bice bikikije Minembwe muri teritwari ya Uvira, Fizi na Mwenga, zifunga inzira Abanyamulenge banyuragamo bajya ku masoko no ku mavuriro.

Ibitaro bya gisirikare bya Kamenge byakiriye inkomere 87 z'abasirikare b'u Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages