Umwe mu bofisiye b’umutwe wa MRDP-Twirwaneho ugenzura Minembwe, Colonel Fidèle Rugabo, yatangaje ko iyi ndege yarashwe n’igisasu cy’imbunda yari ku butaka ubwo yari igeze mu gace ka Bikuba.
Col Rugabo yagize ati “MRDP yamaganiye kure ihanurwa ry’indege ya gisivili yari itwaye imiti n’ibiribwa.”
Iyi ndege ihanuwe nyuma y’aho ku wa 25 Kanama, urwego mpuzamahanga ruhuriweho rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge (EJVM+) rusuye Minembwe, rukagenzura ingaruka z’ibitero byahagabwe.
Umuvugizi w’ihuriro AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ingabo za RDC, iz’u Burundi, Wazalendo, FDLR n’abacanshuro b’abanyamahanga, byatangiye kugaba ibitero muri Point-Zero, Nyaruhinga na Mukoko muri Minembwe mu masaa moya y’igitondo.
Kanyuka yasobanuye ko muri ibi bitero, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC riri kwifashisha drones z’intambara ndetse n’imbunda ziremereye, ati “Ibitero birakomeje” mu bice bituwe cyane.
AFC/M23 kandi yashinje ingabo za Leta ya RDC kugaba ibitero mu bice byo muri Teritwari ya Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, birimo Nzibira, Kishadu na Chulwe ndetse na Katoyi muri Teritwari ya Masisi.
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Kanama, AFC/M23 na Twirwaneho bihanganye n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC. Kanyuka yasobanuye ko bari kurwanirira abaturage, barinda imitungo yabo.
AFC/M23 yagaragaje ko muri uru rugamba, iri kurema umwanya wo kurindiramo abaturage; amagambo ikunze gukoresha iyo iteguza kwagura ibirindiro byayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!