Bivugwa ko ku wa 16 Kanama 2026, Umugaba wungirije w’ingabo z’u Burundi zirwanira ku butaka, Gen Maj Elie Ndizigiye uzwi nka ‘Muzinga’ yagiye muri Teritwari ya Fizi gukurikirana ibikorwa bya gisirikare.
Gen Maj Muzinga ni we uyobora ingabo z’u Burundi ziri mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC kuva ibihugu byombi byagirana amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare mu 2022. Afatwa nk’umuntu ufite ubunararibonye bwo kurwana na AFC/M23 na Twirwaneho.
Amakuru avuga ko Gen Maj Muzinga ari gukorana na Brig Gen Fabien Dunia Kashindi uyobora Akarere ka 33 ka Gisirikare k’ingabo za RDC, mu gutegura ibitero bishya kuri Minembwe n’inkengero zayo.
Mu ntangiriro za Nyakanga 2026, AFC/M23 na Twirwaneho byambuye ingabo za RDC, iz’u Burundi, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro ibice byinshi byo mu nkengero za Minembwe birimo Point-Zéro.
Iri huriro rimaze iminsi risubukuye ibitero mu bice byo muri Kivu y’Amajyepfo birimo Teritwari ya Kalehe ndetse na Walungu, aho ryahanganiye bikomeye n’abarwanyi ba AFC/M23.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, tariki ya 17 Kanama yatangaje ko ingabo za RDC n’imitwe bikorana byagabye ibitero mu duce tw’imisozi miremire two muri Teritwari ya Fizi turimo Nyaruhinga na Mukoko, zikoresheje mortiers za 120 mm na drones za KT-6.
Amakuru y’imyiteguro y’ibitero bishya muri Minembwe yamenyekanye nyuma y’urugendo rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, yagiriye i Kinshasa mu ntangiriro za Kanama.
Muri uru ruzinduko rwabaye tariki ya 7 n’iya 8 Kanama, Gen Niyongabo wari uherekejwe n’abofisiye bakuru batandatu yahuye n’abayobozi bo mu ngabo za RDC, bivugwa ko kuganira uko abasirikare b’u Burundi bakongerwa ku rugamba.
Gen Niyongabo yagiye i Kinshasa mu gihe indege z’ingabo za RDC zari zikomeje kurunda ibikoresho i Bujumbura kuko hagati ya tariki ya 5 n’iya 7 Kanama, eshatu zahagejeje ibyagenewe abasirikare bari gukorera muri Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru yizewe ava mu nzego z’umutekano ahamya ko indege 12 z’igisirikare cya RDC zahawe uburenganzira bwo kugwa ku kibuga cy’indege cya Bujumbura hagati ya tariki ya 23 Nyakanga n’iya 23 Ukwakira.
Nubwo bigaragara ko intambara yahumuye, gahunda za dipolomasi na zo zirakomeje kuko kuva tariki ya 17 Kanama, abahagarariye Leta ya RDC na AFC/M23 bari mu biganiro biri kubera mu Busuwisi, biyobowe na Qatar.
Ibiri kuganirwaho mu Busuwisi ntibiratangazwa, ariko mu bishoboka harimo kureba intambwe zimaze guterwa hubahirizwa imyanzuro yafatiwe mu biganiro byabereye i Montreux muri iki gihugu muri Mata 2026.
I Montreux, Leta ya RDC na AFC/M23 byari byumvikanye kubahiriza agahenge, kugenzura iyubahirizwa ryako no kurekura imfungwa buri ruhande rusaba ariko ibitero ntibyigeze bihagarara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!