00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IMF yagaragaje ko ubukungu bw’u Burundi bugeze aharindimuka

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 25 June 2026 saa 12:43
Yasuwe :

Isuzuma ryakozwe n’ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) rigaragaza ko ubukungu bw’u Burundi bujegajega bitewe n’ingaruka z’ibibazo bya politiki byavutse mu 2015, ingaruka z’intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibura ry’amadovize.

Raporo y’iri suzuma yasohotse tariki ya 23 Kamena 2026 isobanura u Burundi nk’igihugu kigifite inzego zahungabanyijwe n’amakimbirane, cyugarijwe n’ubukene impande zose, nubwo ubukungu bwacyo bwazamutseho 4,2% mu 2025 bitewe n’ubwiyongere bw’ikawa na zahabu byoherejwe mu mahanga.

IMF yatangaje ko mu myaka ya vuba, iterambere ry’ubukungu bw’u Burundi ryagiye biguru ntege, bwugarizwa n’igabanyuka ry’agaciro k’ifaranga ry’igihugu, habura iby’ingenzi birimo ibikomoka kuri peteroli n’amafaranga mvamahanga (amadovize) cyane cyane Amadolari ya Amerika.

Ubwizigame bw’amadovize ni imwe mu nkingi zikomeye z’ubukungu bw’ibihugu, cyane cyane ibidateye imbere mu rwego rw’inganda, kuko ni yo byifashisha mu gutumiza ibicuruzwa mu mahanga, byaba ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi cyangwa ibikoresho.

IMF igaragaza ko ibihugu biri mu nzira y’iterambere cyangwa bikennye biba bikwiye gukora ibishoboka kugira ngo ubwizigame bwabyo bube bufite ubushobozi bwo gutumiza mu mahanga ibicuruzwa na serivisi mu gihe kiri hagati y’amezi 3,5 na 4,6.

Iyi raporo igaragaza ko u Burundi bwageze munsi cyane y’uyu murongo, kuko ubwizigame bwabwo mu 2025 bwari miliyoni 214 z’Amadolari, zakwifashishwa mu gutumiza mu mahanga ibicuruzwa na serivisi mu gihe cy’ukwezi 1,6.

Iki kigo cyaburiye u Burundi ko mu gihe intambara yo mu burasirazuba bwa RDC yakomeza gukaza umurego, ubukungu bwabwo bushobora kongera guhungabana kuko hari ibyago by’uko imipaka yabwo yakongera gufungwa nk’uko byagenze mu ntangiriro z’Ukuboza 2025.

IMF yasobanuye ko inzira zo ku butaka no mu mazi zifunze ku ruhande rw’u Burundi na RDC, amadovize yinjira mu gihugu na yo yagabanyuka bitewe n’uko abacuruzi b’Abanye-Congo bataba bagishobora kwinjiza ibicuruzwa.

Mu 2025, Banki Nkuru y'u Burundi yari izigamye miliyoni 214 z'Amadolari zakoreshwa mu kwezi n'igice
IMF igaragaza ko ubukungu bw'u Burundi bugihungabanywa n'ibibazo byo mu 2025 n'ingaruka z'intambara yo muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages