00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’ab’Iburengerazuba barwaye kanseri begerejwe imiti yayo

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 1 March 2026 saa 07:31
Yasuwe :

Abagore 29 n’umugabo umwe bahererwa serivisi y’ubuvuzi bwa kanseri y’ibere mu Bitaro bya Kibuye bashimiye inzego z’ubuzima mu Rwanda zabashyiriyeho serivisi yo gufatira imiti ahabegereye, bavuga ko byagabanyije ikiguzi cy’ingendo bakoraga bajya gufatira imiti ku Bitaro bya Butaro byo mu Karere ka Burera.

Babitangaje ku wa 1 Werurwe 2026, ubwo abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyaga n’ubuyobozi bw’ibi bitaro mu kwizihiza umunsi mukuru w’abarwayi.

Ubusanzwe umunsi mukuru w’abarwayi wizihiza tariki 11 Gashyantare buri mwaka, ariko Ibitaro bya Kibuye ntibyashoboye kuwizihiza kuri iyo tariki bitewe n’uko iyo tariki yageze bafite akazi kenshi.

Mu myaka ibiri ishize Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyorohereje abarwayi ba kanseri bajyaga gufatira imiti i Butaro bugena ibitaro bimwe muri buri Ntara bifatirwaho iyo miti.

Niyonsaba Celine wo mu Murenge wa Kalambi mu Karere ka Nyamasheke ni umwe mu bafata imiti ya kanseri.

Mu 2020 ni bwo yamenye ko arwaye kanseri y’ibere nyuma y’aho yari amaze igihe afite akabyimba mu ibere.

Nyuma yo kumenyeshwa ko arwaye kanseri y’ibere Ibitaro bya Kibogora byamwohereje ku Bitaro by’i Kanombe, iryo bere abaganga barikuraho, akajya ajya gufata imiti mu Bitaro bya Butaro ku buntu na bwo asigarana ikibazo cy’amatike.

Ati “Mu 2024 ni bwo twatangiye gufatira imiti hano ku Kibuye. Byaranyorohereje kuko nategeshaga ibihumbi 35 Frw kujya i Butaro ariko hano ntegesha ibihumbi 11Frw bakansubiza ibihumbi 12Frw.”

Nyirandimubanzi Perpetue na we ufatira imiti ku Bitaro bya Kibuye yashimye imbaraga Leta y’u Rwanda yashyize mu buvuzi bwa kanseri.

Ati “Nategesha ibihumbi 25Frw njya gufatira imiti i Butaro ariko hano ntegesha ibihumbi 15Frw, bakansubiza ibihumbi 12Frw ndashima Leta y’u Rwanda yatwegereje ubuvuzi.”

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kibuye, Dr. Ayingeneye Viollette yasabye abaturage ko bajya bisuzumisha kanseri ugeze igihe cyo gufata imiti na we akayifata nk’uko yayandikiwe kuko boroherejwe.

Ati “Inama tugira abaturage ni ukwisuzumisha kare, kuko kanseri iyo umuntu ayimenye kare ashobora kuyivuza igakira”.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yavuze ko umunsi w’abarwayi ari umunsi abarwayi n’abarwaza bakwiye kuzirikana ko badakwiye kwiheba.

Ati “Akenshi iyo umuntu arwaye hari ubwo ahita atakaza icyizere cyo kubaho. Umunsi nk’uyu twongera kwibutsa abarwayi ko batari bonyine, ko nubwo bababaye ubuyobozi n’abaganga twese tubari hafi. Icyangombwa ni ukugira icyo cyizere cyo gukira cyane ko ari na yo mpamvu baba baje kwa muganga”.

Ibitaro bya Kibuye bifite abarwayi barenga 200 bari mu bitaro bari n’abivuza bataha bari hagati ya 200 na 250 ku munsi.

Imibare y’Ikigo gikusanya imibare kuri kanseri ku Isi, Globocan igaragaza ko mu Rwanda abantu 7000 basangwamo kanseri buri mwaka, igahitana abarenga 50%.

Buri mwaka ku Isi abantu barenga miliyoni 20 bafatwa na kanseri zitandukanye zikica abarenga miliyoni 10, nk’uko imibare ya Globocan yo mu 2022 ibigaragaza.

Umuyobozi w'Ibitaro bya Kibuye, Dr Ayingeye Violette ubwo yashyirizaga umurwayi impano yagenewe ku munsi wabo
Mukwizihiza umunsi w'abarwayi, abarwariye mu Bitaro bya Kibuye bahawe impano
Umuryango Candle ugizwe n'abakozi b'Ibitaro bya Kibuye, ugira uruhare mu kwita ku barwayi barenga 40 batagira ubagemurira
Abarwaye kanseri y'ibere bishimiye ko basigaye bafatira imiti mu bitaro bibegereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages