00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikigo cy’Abanyamerika cyateje umwiryane muri Kenya cyagombaga kubakwa muri Uganda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 8 June 2026 saa 12:52
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko ikigo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishaka ko kizajya kivurirwamo Abanyamerika bakekwaho icyorezo cya Ebola muri Kenya, cyagombaga kubakwa i Kampala ariko bihinduka bitunguranye.

Hashize ibyumweru bibiri muri Kenya hari umwiryane watewe na gahunda ya Amerika yo kubaka iki kigo mu birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere bya Laikipia mu Karere ka Nanyuki.

Urukiko Rukuru rwa Nairobi rwahagaritse by’agateganyo iyi gahunda nyuma y’aho Leta ya Kenya yemeye ko iki kigo cyubakwa, abatuye muri Nanyuki bakora imyigaragambyo yapfiriyemo abantu babiri bashakaga kwinjira muri ibi birindiro.

Ku wa 7 Kamena 2026, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Diana Atwine, yatangaje ko Amerika yagejeje ku gihugu cyabo igitekerezo cyo kubaka iki kigo i Kampala ariko ibihindura itarahabwa igisubizo.

Yagize ati "Byabaye mbere yo kuvugana n’Abanyakenya. Batubwiye ko bagiye gukorana na Kenya, turabihagarika. Ubu nta gahunda dufitanye na bo ijyanye no kuvurira abantu babo hano."

Dr. Atwine yagaragaje ko mu gihe Amerika yakwisubira, igashaka ko Abanyamerika bakekwaho Ebola bajya bavurirwa muri Uganda, igihugu cyabo kitazabyanga kuko impande zombi zifitanye ubufatanye bukomeye.

Ati "Abanyamerika dukorana na bo, ni abafatanyabikorwa bacu bakomeye. Niba hano hari Ebola, tukaba turi kuvura Abanya-Uganda n’Abanye-Congo, ikibazo cyaba kiri hehe kuzana Umunyamerika na we akavurirwa hano?"

Kugeza ku wa 6 Kamena, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari hamaze kuboneka abantu 515 byemejwe ko banduye Ebola, harimo 91 bapfuye. Muri Uganda habonetse 19 barimo babiri bapfuye, muri Kenya ho ntiharagera iki cyorezo.

Dr. Atwine yatangaje ko Uganda iteganya kohereza abaganga muri RDC kugira ngo bifatanye n’abo muri iki gihugu kurwanya Ebola, bityo ko niba ari uko bakora, badashobora gukumira abantu bakeneye ubufasha bwabo.

Abaturage ba Kenya bakoze imyigaragambyo, basaba ko Abanyamerika batakubaka iwabo ikigo kivurirwamo abakekwaho Ebola
Dr. Diana Atwine yatangaje ko Amerika yashakaga kubaka iki kigo muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages