Kuva u Burundi bwohereza ku mugaragaro abasirikare muri RDC mu 2022, amakuru y’imikorere yabo ashyirwa hanze na bagenzi babo, abakurikiranira hafi umutekano w’akarere bakamenya byoroshye imbaraga n’intege nke bafite.
Impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Pacifique Nininahazwe, aherutse gutangaza ko urugamba rwabereye muri Minembwe mu ntangiriro za Nyakanga 2026 rwateye abasirikare b’u Burundi ubwoba bwinshi, bahungira mu Mujyi wa Baraka.
Nininahazwe umenyereweho gutangaza amakuru yizewe ku ngabo z’u Burundi ziri muri iyi ntambara, yasobanuye ko abasirikare b’igihugu cyabo bataye ibirindiro bagenzuraga birimo n’ibyo abarwanyi ba AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho batari bakagezemo.
Uyu Murundi yasobanuye ko kubera amakuru atangaza ku gisirikare cy’u Burundi, Umugaba Mukuru wacyo, Gen Prime Niyongabo aherutse kubwira abasirikare ko igisirikare cyabo cyacengewe kugeza no mu biro bikuru.
Yagize ati "Prime Niyongabo avuga ati ‘Ahantu hose turi dufite abatwinjiyemo, yaba mu buyobozi bw’igisirikare, yaba iyo turi kurwana hanze, yaba no mu gisivili. Umwanzi turi kumwe mu buryo bwose’.”
Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi, Brig Gen Gaspard Baratuza, yatangaje ko kuva tariki ya 1 Nyakanga ubwo iki gihugu cyizihizaga umunsi w’ubwigenge, Nininahazwe n’abo bakorana bakomeje gusebya igisirikare cyabo n’ubuyobozi bwacyo.
Brig Gen Baratuza ntiyahakanye amakuru yatangajwe na Nininahazwe, ahubwo yavuze ko igisirikare cy’u Burundi gihagaze neza kandi ko abakigize bakora akazi bashinzwe nk’uko babisabwa.
Kuri uyu musirikare, Nininahazwe umaze imyaka myinshi ashakishwa na Leta y’u Burundi ni umuntu ugamije gusenya, kandi ngo nta kindi kimuraza ishinga keretse gusebya igihugu.
Nininahazwe yasubije Brig Gen Baratuza ko nta gisubizo afite ku bibazo amaze iminsi agaragaza, yibutsa uyu musirikare ko kuva ingabo z’u Burundi zitsindirwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yatangazaga ko zihagaze neza.
Ati “Igihe mutsindwa muri Kivu y’Amajyaruguru, narabivuze utangaza ko muhagaze neza, mbese uzajye gutangayo ikiganiro. Turacyarindiriye. Cyangwa uhere Minembwe.”
Uyu Murundi yamenyesheje uyu musirikare ko yatangaje ko kuvuga ibitagenda neza mu gihugu cye atari ukugisebya, amugaragariza ko icyihutirwa Leta ikwiye gukora ari abafata nabi abasirikare, ntibabahembe mafaranga basezeranyijwe.
Nininahazwe yamenyesheje Brig Gen Baratuza ko yiteguye gutangaza n’ibindi bibazo byugarije igisirikare cy’u Burundi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!