Tariki ya 17 Mata 2026, abari bahagarariye impande zombi mu biganiro by’amahoro byaberaga mu Busuwisi banzuye ko mu gihe kitarenze iminsi 10 hazarekurwa imfungwa 311 za AFC/M23 na 166 za Leta ya RDC.
Leta ya RDC na AFC/M23 byagaragaje ko Komite Mpuzamahanga y’umuryango Croix Rouge ari yo yatanze urutonde rw’imfungwa zigomba kurekurwa, hashingiwe ku masezerano yashyizweho umukono tariki ya 14 Nzeri 2025.
Umubyeyi utuye mu Mujyi wa Goma witwa Françoise Kambenga yatangaje ko mu mwaka ushize Leta ya RDC yafunze umuhungu we usanzwe ari umuhanga mu by’ubwubatsi, imushinja gukorana na AFC/M23 kandi bitarigeze bibaho.
Kambenga yatangarije Al Jazeera ati “Bamushinja gukorana na M23. Umuhungu wanjye ntiyigeze akorana na M23. Nizeye ko bazamurekura kubera ko nta gifite ishingiro bamushinja.”
Eric Andizikima yatangaje ko umuvandimwe we wari umumotari na we yafunzwe na Leta ya RDC, imushinja gukorana na AFC/M23, kandi ko azi n’abandi benshi bafungiwe impamvu nk’iyo.
Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, ahamya ko abenshi bafunzwe na Leta ya RDC ari abasivili badafite aho bahuriye n’iri huriro, kandi ko icyo bazira ari ubwoko bwabo n’aho bakomoka.
Aho kurekura imfungwa, Leta ya RDC ikomeje kugaba ibitero mu bice bigenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro iri mu ihuriro AFC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo irimo M23 na MRDP-Twirwaneho.
Ibi bitero bikomeza kwenyegeza umwuka mubi hagati y’impande zombi, bituma icyizere cyo kurekura imfungwa mu gihe cya vuba kiyoyoka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!