Iri tangazo ryasohotse tariki ya 3 Gashyantare, risobanura ko igice gitegurirwamo ibitero bya drones bigabwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’aho igisirikare cya RDC gitangaje ko cyahanuye drones nyinshi zagabwe kuri iki kibuga cy’indege.
Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko drones z’ubwiyahuzi zo mu bwoko bwa Yiha III zigera ku munani ari zo zifashishijwe muri iki gitero, bikaba byemezwa ko esheshatu zahanuwe n’abacanshuro b’Abanya-Turikiya bakorera muri Kisangani.
Amakuru yemeza ko koko ku kibuga cy’indege cya Bangoka kiri mu ntera y’ibilometero 17 uvuye mu Mujyi wa Kisangani, hari igice cyahariwe igisirikare kibamo drones zirimo CH-4 zaguzwe mu Bushinwa na TAI Anka zaguzwe muri Turikiya.
AFC/M23 yagaragaje ko iki gitero cyari kigamije gusenya iki gice cy’ingenzi ku ngabo za RDC n’abafatanyabikorwa bazo, ishimangira ko ubu ifite ubushobozi bwo gusenyera ikibi aho cyaba gituruka hose, kandi ko Leta ya RDC atari yo yemerewe gukoresha drones n’abacanshuro gusa.
Yagize ati “AFC/M23 yagabye igitero i Kisangani. Leta ya Kinshasa izi neza ibikoresho bya gisirikare yasize ku kibuga cy’indege cya Goma na Kavumu kandi igomba kumva ko gukoresha drones n’abacanshuro atari yo yonyine ibyemerewe.”
Nta makuru ahari yizewe yemeza ibyangirikiye muri iki gitero nubwo Leta ya RDC ivuga ko nta na kimwe cyangiritse. Icyagaragaye ni uko ikibuga cy’indege gisanzwe cyo ntacyo cyabaye kuko mu gitondo cyo ku wa 1 Gashyantare cyagomeje kugwaho indege.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!